Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINISANTE Yahaye Abaganga B’Ibitaro Bya Nyabikenke Imodoka Ibageza Ku Kazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

MINISANTE Yahaye Abaganga B’Ibitaro Bya Nyabikenke Imodoka Ibageza Ku Kazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 January 2024 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kubafasha kugera ku kazi kubera intera y’aho ibitaro biri n’aho batuye, Minisiteri y’ubuzima yemeraye abakora mu Bitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga imodoka yo mu bwoko bwa Van.

Iki ni kimwe mu byavuzwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana wari umaze iminsi asura ibi bitaro.

Ibitaro bya Nyabikenke ni ibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage ngo bibakure mu bwigunge, by’umwihariko abatuye i Nyabikenke no mu gice cya Ndiza.

Urugendo rurerure rwatumaga abaganga bamwe bagera ku kazi bananiwe, abandi bijujutira uburebure bw’urugendo n’ikiguzi cyarwo kandi gihoraho.

Minisitiri Nsanzimana yagaragarijwe iki kibazo, yumva uburemere bwacyo, abasezeranya ko bidatinze kigiye kubonerwa umuti.

Bakoraga urugendo rurerure kuko rureshya na kilometer 40 uva mu Mujyi wa Muhanga ujya ku bitaro bya Nyabikenke.

Minisitiri Dr Nsanzimana yabwiye abaganga iyo modoka izajya ibafasha kubageza ku kazi mu ntangiriro y’Icyumweru ikanabacyura mu mpera zacyo.

Ati: “Ni byo tugomba kubashakira imodoka yo kubafasha kugera ku bitaro kuko imihanda y’ino  iragoranye cyane.  Yabafasha mu mpera z’Icyumweru batashye mu miryango ku bataba hano ndetse no kubagarura mu kazi.”

Avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ishishikajwe no gushaka icyatuma ubuzima bw’abakora muri serivisi z’ubuzima buba bwiza kurushaho

Minisitiri Sabin Nsanzimana avuga ko Minisiteri ayoboye ishaka ko abaganga babaho neza, bakishimira imikorere bityo bagatanga umusaruro.

Avuga ko we n’abo bakorana na Guverinoma muri rusange bazakomeza gukora ibishoboka bagafasha abaganga kunoza umurimo wabo binyuze mu gutanga serivisi nziza.

Ifoto@Imvaho Nshya

TAGGED:featuredGuverinomaMINISANTENsanzimanaNyabikenkeUrugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mujyi Wa Kigali Haramurikwa Izindi Bisi Nini 60
Next Article Kicukiro: Uwakekwagaho Ubujura Yarashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?