Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisanté Yatangaje Uko Abanyarwanda Bazakingirwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho

Minisanté Yatangaje Uko Abanyarwanda Bazakingirwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2021 9:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko Abanyarwanda bazakingirwa mu byiciro bitewe n’uburyo inkingo zizajya ziboneka. Hari mu kiganiro yahaye Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gukingira abantu biteganyijwe gutangira vuba ariko hazagenda hakingirwa bake bitewe n’umubare w’inkingo zizaba zabonetse.

Yagize ati “Mu mpera za Gashyantare, inkingo tuzaba twazibonye, ntabwo zizabonekera rimwe zose kuko n’ibihugu bizikora ntabwo birakingira abaturage babyo bose, bivuze ko tuzagenda tuzibona uko ziboneka.”

Ngamije yijeje  Abanyarwanda ko Guverinoma yashyize ingufu zishoboka ngo inkingo zizaboneke ari nyinshi mbere y’uko umwaka urangira.

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira inkingo mbere y’uko Gashyantare, 2021 irangira.

Avuga abantu bazakingirwa mbere harimo abafite ibyago byo kwandura kubera akazi bakora.

Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

Muri rusange, hari icyizere cy’uko uku kwezi kwa Gashyantare gusiga inkingo 1 098 960 zigeze mu Rwanda, zikazakingira abantu 549 480 kuko zikenera guterwa kabiri kugira ngo zitange umusaruro.

Biteganyijwe ko mu bazahita bakingirwa ku ikubitiro harimo abakozi bo kwa muganga, abo ku bibuga by’indege, ku mipaka, abo muri za hoteli, kuko bahura n’abagenzi bava hanze, aba biyongeraho abashinzwe umutekano bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’abandi.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari urutonde ruri gukorwa ariko rugenda ruvugururwa ariko yizeza ko ntawe uzacikanwa hagendewe ku mitegurire y’iki gikorwa n’uburyo hari gukorwa ibishoboka byose ngo kizagende neza kandi gikorwe mu mucyo.

Biteganyijwe ko miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) ariyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60%.

Abahanga bagaragaza ko uru rukingo rugabanya ibyago byo kurwara COVID-19 y’igikatu ariko ukaba wayandura ariko ukagira virusi nke mu mubiri ku buryo utakwanduza abandi.

Dr Ngamije ati “Ari na yo mpamvu tubyita urukingo, kuko niturubona turi benshi virusi izacika intege, twongere dusubire mu buzima busanzwe. Izo ngamba zo kwirinda ziracyahari ndetse tugomba kubigumana mu mutwe. Abavuga ko urukingo ruje bagiye gutandukana n’agapfukamunwa si ko bimeze. Tuzagumya kuzirikana ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Kugeza ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyorezo cya COVID-19, cyagera mu Rwanda abantu 17 988 aribo bari bamaze kucyandura mu bipimo 973 922 bimaze gufatwa. Muri rusange abantu 16 597 ni bo bamaze gukira iki cyorezo mu gihe abo kimaze guhitana ari 247.

TAGGED:COVID-19featuredGashyantareInkingoNgamijeRBA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CAF CC: AS Kigali Yasezerewe
Next Article Bavuga Ko Bakoreye Ikigo ‘Gishinga Amapoto’ Kirabambura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?