Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisiteri Mu Rwanda Ziyongereyeho Iya 20
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisiteri Mu Rwanda Ziyongereyeho Iya 20

Last updated: 14 July 2021 10:58 pm
Share
SHARE

Inama y’abaminitiri yemeje ishyirwaho rya minisiteri nshya, yiswe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Ni minisiteri yemejwe mu gihe Abanyarwanda bakomeje gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, aho ubushakashatsi buheruka bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze kuri 94.7% mu mwaka wa 2020, buvuye kuri 92.5% mu 2015.

Bwanerekanye ariko ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, bukibangamiwe n’ibirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana cyangwa abacyibona mu ndorerwamo y’amoko.

Hemejwe ko iyi minisiteri nshya “izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.”

Ugendeye ku nshingano izaba ifite, bigaragara ko izaba ibumbatiye inshingano zari zimenyerewe muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Itorero ry’Igihugu.

Minisiteri yaherukaga gushingwa ni iy’umutekano [yari igaruweho kuko yahozeho mbere, inshingano zayo ziza kujyanwa ahandi], ariko yaje kuvanwaho, inshingano yari ifite zimwe zihabwa Minisiteri y’Ubutabera.

U Rwanda rusanganywe Minisiteri 19 ziyobowe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba Leta 10.

Izo minisiteri ni iy’ubuhinzi n’ubworozi, ingabo, uburezi, ibikorwa by’ubutabazi, ibidukikije, imari n’igenamigambi, ububanyi n’amahanga, uburinagnire n’iterambere ry’umuryango, ubuzima, ikoranabuhanga na inovasiyo,ibikorwa remezo, ubutabera, umurimo, ubutegetsi bw’igihugu, Siporo, Ubucuruzi n’inganda, urubyiruko n’umuco.

Aho hiyongeraho Minisiteri ishinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Minisiteri yo mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Biteganywa ko iyi minisiteri izatangira gukora nyuma y’itangazwa ry’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa iyo minisiteri.

Iyo myanya izahita ishyirwamo abakozi.

TAGGED:featuredMinisiteriPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umujyi wa Kigali n’Uturere Umunani Byashyizwe Muri Guma mu Rugo
Next Article Ubuzima Bw’Umwana W’Imyaka 11 Ufite ‘Ubwenge Budasanzwe’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

You Might Also Like

Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?