Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisiteri Yari Yarashyiriweho Kurinda Leta Ibihombo Yakuweho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Minisiteri Yari Yarashyiriweho Kurinda Leta Ibihombo Yakuweho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 August 2023 11:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanga mu by’ubukungu Teddy Kaberuka avuga ko kuba Minisiteri y’ishoramari rya Leta yaraye ikuweho inshingano zayo zikimurirwa muri Minisiteri y’imari ari ikintu kizima kuko birinda gutatanya imbaraga mu igenamigambi n’ishoramari.

Iyi Minisiteri yari yarashyizweho taliki 30, Nyakanga, 2022 ifite inshingano zo gukurikirana imishinga Leta ishyiramo amafaranga yayo kugira ngo hirindwe ibihombo byagaragazwaga kenshi muri raporo z’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Eric Rwigamba wari usanzwe uyobora Minisiteri y’igenamigambi rya Leta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisiteri yayoboraga yavanyweho, ibyari inshingano zayo byimurirwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Teddy Kaberuka avuga ko mu by’ukuri icyabaye ‘atari’ ugukuraho Minisiteri ahubwo ‘ari’ ukwimurira inshingano zayo mu yindi.

Avuga ko abagena uko amafaranga y’igihugu akoreshwa (public finance) ari bo bakora k’uburyo birinda ko hari amafaranga yakorishwa ku bintu byinshi kandi biramutse bihurijwe hamwe ari bwo hakoreshwa make kandi neza, agatanga umusaruro.

Ati: “ Biriya biba ari ibyemezo bya politiki bishingiye ku kureba aho diligence iri. Ntabwo bayikuyeho ahubwo basa n’aho bayivanze na Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’ubwo nta hantu byanditse ngo turabivanze!”

Teddy Kaberuka

Kaberuka avuga ko burya udashobora gukora ishoramari udafite amafaranga kandi ayo mafaranga aba muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Ikindi ngo ni  uko muri Minisiteri y’igenamigambi ari ho hasanzwe hashinzwe n’irindi genamigambi ry’igihugu.

- Advertisement -

Yari Minisiteri yo kurinda Leta ibihombo

Muri Kanama, 2022 Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire yabwiye The New Times ko ashyigikiye ishyirwaho ry’iyo Minisiteri.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Alexis Kamuhire

Kamuhire yavuze ko ishyirwa mu bikorwa by’inshingano zayo ‘rizagirira Abanyarwanda akamaro’ kubera ko rizafasha mu gukurikirana no kugaruza amafaranga aba agenewe iterambere rusange ryabo.

Taliki 30, Nyakanga, 2022 nibwo hashyizweho Minisiteri y’ishoramari rya Leta.

Yahawe Eric Rwigamba ngo ayiyobore, mbere akaba yari asanzwe akora muri Minisiteri y’imari  n’igenamigambi ashinzwe ishami ryishinzwe gukora Politiki y’imari.

Mu kiganiro Alexis Kamuhire yahaye itangazamakuru nyuma gato y’ishyirwaho ry’iyi Minisiteri, yavuze mu nshingano zayo harimo gukurikirana ishoramari rya Leta ngo itazabihomberamo kuko raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zagarukaga kenshi ku mishinga Leta yashyiragamo amafaranga ariko agahomba.

Kuba inshingano zayo zajyanywe muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kuri Teddy Kaberuka ngo ni amahitamo meza agamije kwirinda gutatanya imbaraga mu igenamigambi rikoresha amafaranga ya Leta.

Soma uko Guverinoma yaraye ihinduwe:

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/Glilyy1uSA

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) August 22, 2023

TAGGED:featuredIshoramariKaberukaMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyaruguru: Abana Basanze Umugore Yiciwe Mu Murima
Next Article Perezida Kagame Ari Guhura N’Urubyiruko Ruhagarariye Urundi Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?