Nelly Mukazayire uyobora Minisiteri ya Siporo yabwiye Komisiyo mu Nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ko amakipe yose azahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga atazaba ‘ingwizamurongo’ ngo ahabwe amafaranga atavamo umusaruro.
Bisa nk’aho amakipe yose azahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga azajya atanga umusaruro igihugu kiyakeneyeho kandi ujyanye n’ibyayatanzweho.
Ibiyatangwaho kandi ni byinshi kuko nta kipe isohoka ngo ibure miliyoni Frw 300 ziyigendaho.
Mu gusubiza ibibazo by’abagize PAC, Mukazayire Nelly yababwiye ko ingamba Minisiteri ataramaramo umwaka yafashe harimo ko ifaranga ryose rya Leta aho rigiye ku makipe yose no mu bindi bikorwa bya siporo rigomba gukurikiranwa rikagira umusaruro urivamo.
Ati: “Mu biganiro twagiranye na Federasiyo zose, twemeranyije ko tutazajya twohereza amafaranga ahantu hatateguwe kandi hatari gahunda z’imikino zigaragara.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023 yerekana ko hari miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda zisohoka muri MINISPORTS zigahabwa za federasiyo ngo zizikoreshe mu guteza imbere siporo ariko ntizigire umusaruro zitanga.
Hari n’aho Abadepite ba PAC basanze nta nyandiko zihari zerekana uko amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bya siporo kandi bivugwa ko yasohotse.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko we n’itsinda bafatanyije kuyobora Minisiteri bari gukora uko bashoboye ngo bashyire ibintu ku murongo kurusha uko babisanze.
Ni aho ahera avuga ko ‘ibintu biri hafi gutungana’.
Ati: “Niba nta gahunda igamije kugera ku musaruro ntabwo tuzayishyigikira.”
Yunzemo ko iyo basuzumye bagasanga ikipe y’igihugu nigera aho izakinira izaba ingwizamurongo, nta mafaranga bayiha, bivuze ko iba itakitabiriye iryo rushanwa.
Ati: “Uyu munsi ntabwo ikipe y’u Rwanda isohaka iyo tubona tugiye kuba ingwizamurongo. Icyo gihe ntabwo aho tuhatanga amafaranga.”
Yatanze urugero rw’uko mu mwaka ushize ikipe yIgihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 yabujijwe gusohoka kuko itari yiteguye neza kwitabira imikino y’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba CECAFA.
Mu gukosora ibitari biri ku murongo icyo gihe, Mukazayire agira ati: “Twabanje kuzana umutoza, turababwira ngo mufate abakinnyi mubategura muzane n’ababa hanze.Ubu abakinnyi bakina hanze twongeyemo ni batanu, kandi tuzi ko bazatanga umusaruro mu ikipe turi kubaka.”
Nubwo mu Rwanda hari Federasiyo 30 za siporo zinyuranye, Minisiteri ya Siporo ivuga ko ikorana na 11 muri zo kuko zifatika kandi ziharanira ko abazigize batanga umusaruro.
Avuga kandi ko u Rwanda rukora uko rushoboye rukubaka ubumenyi bwa siporo ku bana bakiri bato bihereye mu mashuri.
Minisitiri Mukazayire kandi yavuze ko hatangijwe irushanwa rizahuza za Kaminuza mu mukino w’amaguru, volleyball na basketball, rikazatangira umwaka utaha.


