Rwanyindo Fanfan Kayirangwa wari usanzwe ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda yahawe inshingano zo kuba umuyobozi wungirije w’Umuryango mpuzamahanga w’abakozi akaba n’Umuyobozi wawo ku rwego rw’Afurika.
Minisitiri Rwanyindo yari asanzwe ari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo guhera mu mwaka wa 2017.
Ubusanzwe Fanfan afite impamyabumenyi mu by’amategeko yabonye mu mwaka wa 1997 ayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2010 yabonye indi ihanitse mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa University of the Witwatersrand.
Mbere y’umwaka wa 2004, Rwanyindo Kayirangwa yakoraga mu bigo by’imari.
Hagati y’umwaka wa 1998 n’umwaka wa 2004, yabaye umujyanama mu by’imari n’amategeko mu cyahoze ari BCR( Banque Commerciale du Rwanda) iyi ikaba yaraje kugurwa na I&M Bank Rwanda Limited.
Hagati ya 2004 na 2007 yakoze mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda, ndetse mu mwaka wa 2004 akora mu Rukiko rukuru.
Mu mwaka wa 2013 Rwanyingo Kayirangwa Fanfan yabaye Perezida wungirije w’Urukiko rukuru rw’ubucuruzi, akazi yakoze kugeza mu mwaka wa 2013.
Taliki 31, Kanama, 2017 nibwo Inama y’Abaminisitiri yamugize Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo asimbuye Judith Uwizeye usigaye ari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika.