Minisitiri Ugirashebuja Yitabiriye Inama Y’Abayobozi Bakuru Ba Polisi Mu Karere

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yaraye yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi z’ibihugu byibumbiye mu Muryango wo mu Karere k’i Burasirazuba (EAPCCO). Ibaye ku nshuro ya 23, ikaba iri kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Iyi nama iri guhuza Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo baturutse mu bihugu 14 bigize Umuryango wa EAPCCO.

Afungura iriya nama, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Jean-Michel Sama Lukonde  yavuze ko ari ngombwa guhanahana amakuru k’urujya n’uruza rw’abambukiranya imipaka hagamijwe gukumira ibyaha byava mu gihugu kimwe bikajya mu kindi.

Kuri we, ngo ni ngombwa ‘guteza imbere ubufatanye’ n’imikoranire no kubaka ubushobozi mu nzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko.

- Advertisement -

Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yasimbuye Tanzania ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umuryango uhuza Polisi zo mu Karere ndetse no ku mwanya w’Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo.

Umuryango EAPCCO ugizwe n’ibihugu bikurikira: u Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Eritrea, Ethiopia, u Rwanda, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

Muri iriya nama kandi Abaminisitiri bishimiye umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba Polisi wo gushinga ishuri ryigisha abapolisi ibijyanye n’umutekano wo mu mazi, ishuri rizubakwa i Mwanza muri Tanzania.

Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yahawe inshingano zo gushinga umutwe ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu Karere, uyu mutwe ukazaba uri mu kigo cy’ikitegererezo gishinzwe kurwanya iterabwoba, gukusanya, gusesengura no gukwirakwiza amakuru ajyanye n’iterabwoba hagamijwe kurikumira.

Mbere y’uko Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja yitabira iriya nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yari yayibanjemo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza

EAPCCO ni Umuryango w’ubufatanye wa Polisi ugamije guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagamijwe gukumira ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu biwugize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version