Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Wa RDC Yarashweho n’Abapolisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Wa RDC Yarashweho n’Abapolisi

admin
Last updated: 19 December 2021 11:43 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Alexis Gisaro Muvunyi, kuri iki Cyumweru yarashweho n’abapolisi ubwo yari mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa bitandukanye, ariko ntiyakomereka.

Minisitiri Gisaro yarashweho n’abapolisi ubwo hamwe n’itsinda ririmo abadepite bari kumwe, bari bageze ku bikorwa by’ikigo CPA-IMMOTEX cy’abashoramari bo mu Bubiligi, mu gace ka Mbudi mu murwa mukuru Kinshasa.

Amakuru avuga ko yageze aho abo babiligi barimo kubaka asanga barengereye imbago z’umuhanda. Atangiye kubabaza ibyo bakoze nibwo umwe yabwiye abapolisi bashinzwe kurinda ibikorwa byabo kurasa kuri Minisitiri Gisaro n’bayobozi bari kumwe, bose bakwira imishwaro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko yavuganye na Minisitiri Gisaro ndetse ameze neza.

Yaje kwandika kuri Twitter ko umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi barashe kuri Minisitiri Gisaro “yatawe muri yombi na Polisi.”

Yakomeje ati “Agomba kuryozwa ibikorwa bye imbere y’ubutabera.”

Iki gikorwa cyarushijeho kuzamura igitutu kuri Polisi ya Congo, kuko cyabaye gikurikira inkuru y’umugabo witwa Olivier Mpunga Tshibanda w’imyaka 32, uheruka gutabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’imodoka, akaza gusangwa yapfiriye muri kasho za Polisi kuberaiyicarubozo yakorewe.

Abapolisi babiri bashinjwa kubigiramo uruhare batawe muri yombi.

#RDC : Je viens d’échanger avec mon collègue Alexis Gisaro. Il se porte bien et n’a pas été physiquement touché. Une équipe d’intervention de la police est arrivée sur place. La situation est suivie de très près. https://t.co/TYGKfjf938

— Patrick Muyaya (@PatrickMuyaya) December 19, 2021

 

TAGGED:Alexis Gisaro MuvunyifeaturedPatrick MuyayaRDC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hakozwe ‘Umuti’ Wongerera Abantu Ubudahangarwa Kuri COVID
Next Article Kigali: Kwiyakira Mu Bukwe Byahagaritswe, Imodoka Rusange Zizajya Zitwara Abikingije COVID-19 Gusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?