Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Wa RDC Yarashweho n’Abapolisi

Minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo ya Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Alexis Gisaro Muvunyi, kuri iki Cyumweru yarashweho n’abapolisi ubwo yari mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa bitandukanye, ariko ntiyakomereka.

Minisitiri Gisaro yarashweho n’abapolisi ubwo hamwe n’itsinda ririmo abadepite bari kumwe, bari bageze ku bikorwa by’ikigo CPA-IMMOTEX cy’abashoramari bo mu Bubiligi, mu gace ka Mbudi mu murwa mukuru Kinshasa.

Amakuru avuga ko yageze aho abo babiligi barimo kubaka asanga barengereye imbago z’umuhanda. Atangiye kubabaza ibyo bakoze nibwo umwe yabwiye abapolisi bashinzwe kurinda ibikorwa byabo kurasa kuri Minisitiri Gisaro n’bayobozi bari kumwe, bose bakwira imishwaro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko yavuganye na Minisitiri Gisaro ndetse ameze neza.

- Advertisement -

Yaje kwandika kuri Twitter ko umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi barashe kuri Minisitiri Gisaro “yatawe muri yombi na Polisi.”

Yakomeje ati “Agomba kuryozwa ibikorwa bye imbere y’ubutabera.”

Iki gikorwa cyarushijeho kuzamura igitutu kuri Polisi ya Congo, kuko cyabaye gikurikira inkuru y’umugabo witwa Olivier Mpunga Tshibanda w’imyaka 32, uheruka gutabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ubujura bw’imodoka, akaza gusangwa yapfiriye muri kasho za Polisi kuberaiyicarubozo yakorewe.

Abapolisi babiri bashinjwa kubigiramo uruhare batawe muri yombi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version