Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant kubera kutumvikana ku migendekere y’intambara Israel imazemo iminsi.
Bivugwa ko ubwo bwumvikane buke bumaze igihe, hakaba n’abemeza ko bumaze igihe.
Minisiteri y’ingabo yahise ihabwa Israel Katz wari usanzwe ashinzwe ububanyi n’amahanga.
Yoav Gallant yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko azakomeza guharanira ko umutekano wa Israel uba uw’ibanze mu byo akora.
Nyuma y’uko amakuru y’uko Gallant yirukanywe, hari abaturage bitashimishije bajya mu mihanda y’i Tel Aviv kubyamagana.
Zimwe mu ngingo bivugwa ko Gallant atumvikanagaho na Netanyahu ni iy’uko abaturage ba Israel bashimuswe na Hamas barekurwa binyuze mu bwumvikane, intambara muri Gaza igahagarara.
Umuyobozi we avuga ko ibyo bitakunda ahubwo ko ari ngombwa kurasa Hamas ikava mu nzira, abo bantu bakabohorwa binyuze ku mbaraga za gisirikare.
Minisitiri Gallant ntiyumvaga kandi uburyo abaturage ba Israel bakomeye cyane mu idini ya Orthodox batajya bajya mu gisirikare.
Amakuru avuga ko mbere gato y’intambara iri muri Gaza, Netanyahu nabwo yirukanye Gallant ariko igitutu cy’abaturage gituma amusubiza mu mwanya we.