Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ingabo Z’u Burusiya Ntakiboneka Mu Ruhame, Bikekwa Ko Afunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri W’Ingabo Z’u Burusiya Ntakiboneka Mu Ruhame, Bikekwa Ko Afunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2022 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Image processed by CodeCarvings Piczard ### FREE Community Edition ### on 2019-11-12 14:53:52Z | http://piczard.com | http://codecarvings.comChÿÇÊ®)
SHARE

Amakuru avuga ko Minisitiri w’ingabo z’ u Burusiya  Gen Sergei Shoigu agiye kumara ibyumweru bitatu ntawe umuca iryera, bigacyekwa ko yatawe muri yombi.

Aya makuru aravugwa mu gihe u Burusiya bumaze hafi ukwezi butangije intambara kuri Ukraine, ikaba ari intambara buvuga ko igamije kubuza Ukraine kujya muri OTAN/NATO.

Gen Shoigu w’imyaka 66 y’amavuko yabaye Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya mu mwaka wa 2012.

Kuva icyo gihe kugeza ejo bundi ubwo yaburaga mu ruhame, Gen Sergei Shoigu yari asanzwe ari umuntu ukunda kuganira n’itangazamakuru akavuga ku ngingo nyinshi zireba ubuyobozi bw’ingabo n’ubw’igihugu muri rusange.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ari mu batumye ubutegetsi bwa Putin bukorana bya hafi n’itangazamakuru.

Nyuma y’ibitero igihugu cye cyagabye muri Ukraine, Minisitiri Sergei  yatanze ibiganiro byinshi kuri radio na televiziyo zitandukanye asobanura ibya kiriya gitero.

Ibiganiro bye byaje guhagarara taliki 11, Werurwe, 2022.

Kuri iriya taliki yagaragaye muri Televiziyo y’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe itangazamakuru, RIA, ari gushima ko ingabo z’igihugu cye zatangije intambara kuri Ukraine kandi ko ziri kubyitwaramo neza.

Taliki 18, Werurwe, 2022 yasohotse itangazo ryavugaga ko uriya muyobozi yitabiriye inama yigaga ku kibazo cya Ukraine, yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu butegetsi bwa Vladmir Putin kandi iyo nama ni Putin ubwe wari uyiyoboye.

- Advertisement -

Ikinyamakuru kitwa Newsweek cyanditse ko amakuru kivana mu banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakorera i Moscow avuga ko Gen Sergei Shoigu ashobora kuba yaratawe muri yombi.

Bivugwa ko kuba umuyobozi nk’uriya amaze hafi ibyumweru bitatu ataboneka mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru ari ikintu kidasanzwe, gikwiye kwibazwaho.

Ngo ntibisanzwe ko umusirikare mukuru ufite inshingano nka ziriya amara igihe kingana kuriya nta cyo avuga kandi bizwi neza ko ingabo z’igihugu cye ziri mu ntambara.

Icyakora hari abavuga ko ashobora no kuba arwaye umutima umurembeje.

TAGGED:BurusiyafeaturedIngaboMinisiteriUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Y’u Rwanda Ifite Ihurizo Ryo Gutuma Urubyiruko Rukunda Ubuhinzi
Next Article AKUMIRO: RNC Ivuga Ko u Rwanda Rwahaye Ruswa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?