Minisitiri W’Intebe Wa Côte d’Ivoire Arembeye Mu Bufaransa

Ibintu bikomeje kutagendekera neza ba Minisitiri w’Intebe muri Côte d’Ivoire, aho Patrick Achi uri kuri uyu mwanya ubu arembeye mu Bufaransa guhera ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Achi ni Minisitiri w’Intebe kuva muri Werurwe 2021. Yasimbuye Hamed Bakayoko witabye Imana muri uko kwezi azize indwara ya kanseri yari amaze iminsi yivuriza mu Budage.

Icyateye benshi kwibaza kuri uyu mwanya ni uko Bakayoko na we yawugiyeho asimbuye Amadou Gon Coulibaly wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu guhera muri Mutarama 2017 kugeza ubwo yapfaga muri Nyakanga 2020.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Achi yajyanywe igitaraganya muri icyo gihugu mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 10 Gicurasi.

- Advertisement -

Uwo mugabo w’imyaka 65 yajyanywe mu Bufaransa mu gihe hari hashize iminsi mike ahavuye, mu gikorwa cyo kwisuzumisha.

AFP yatangaje ko nta gihindutse, azataha mu gihugu cye kuri uyu wa Gatanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version