Minisitiri W’Intebe Ngirente Yitabiriye Inama K’Ukurengera Ibidukikije Ku Isi

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari i Glasgow muri Ecosse mu nama yiga ku kurengera ibidukikije yiswe COP 26. Ahagarariye Perezida Kagame muri iriya  nama yitwa 2021 United Nations Climate Change Conference izwi mu mpine nka COP26.

I Grasgow yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza Madamu Liz Truss ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’amasezerano ya UN  y’imihindagurikire y’ikirere witwa Patricia Espinosa.

Iriya nama yatangiye tariki 31, Ukwakira, 2021 ikazarangira tariki 12, Ugushyingo, 2021.

Izaba iyobowe na Alok Sharma , uyu akaba ari Umwongereza w’Umunyapolitiki ukora mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza ariko akaba ari we uyobora ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yo kurinda ko ikirere gikomeza kwandura yitwa COP 26.

- Advertisement -
Alok Sharma

Ni inama izaba ibaye ku nshuro ya gatatu ihuje impande zasinye amasezerano y’i Paris yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere, azwi nka Paris Agreement.

Iriya nama yari buterane mu mwaka ushize ariko iza gusubikwa kubera ubukana COVID-19 yari ifite umwaka ushize.

Iteranye mu gihe harangiye iyahuje Abakuru b’Ibihugu bigize G20 yabereye i Roma mu Butaliyani yigiye hamwe uko Isi yakwivana mu bibazo by’ubukungu yasigiwe na COVID-19.

Ikindi abitabiriye iriya nama y’Abakuru b’ibihugu bigiye hamwe harimo no kurengera ikirere kugira ngo ingaruka zo kutakirengera zitazaba intandaro y’ibindi byorezo n’ibiza kamere byibasira inyokomuntu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version