Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Wa Bangladesh Yeguye Ahunga Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Wa Bangladesh Yeguye Ahunga Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2024 12:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imyigaragambyo ikomeye imaze iminsi muri Bangladesh yatumye Minisitiri w’Intebe  Sheikh Hasina  yegura ahita ahunga. Hari amakuru avuga ko ashobora kuba yahundiye mu Buhinde.

Muri iki gihugu hamaze iminsi hari abantu bigaragambya bagahangana na Polisi ndetse muri bo abagera kuri 200 bamaze gupfa.

Kuri iki Cyumweru abapfuye bonyine ni 94 barimo abapolisi 14.

Yahunze abifashijwemo na kajugujugu ya gisirikare nyuma y’uko abaturage bamennye inzugi z’ibiro bye bashaka kumusumira.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bari bamaze iminsi basaba ko yegura ariko yararyumyeho, abima amatwi.

Televiziyo yo muri Bangladesh yitwa Channel 24 yerekanye amashusho y’abaturage babyina bishimiye ko Hasina abaviriye mu gihugu.

Imyigaragambyo yatumye yegura yatangiye abanyeshuri ba Kaminuza bamagana iringaniza Guverinoma yashyize mu gutanga akazi, bituma n’abandi batari abanyeshuri bajya mu mihanda bamagana ubuzima bavuga ko buhenze cyane.

Mu murwa mukuru Dhaka abaturage bari kubyina bishimira ko bahiritse Guverinoma, ikibazo gisigaye kikaba gushyiraho iyisimbura izabakemurira ibibazo.

Bamwe mu bakorana bya hafi na Hasina babwiye AFP ko yagiye mu gice atekaniyemo ariko kitavuzwe izina.

- Advertisement -

Icyakora amakuru yo avuga ko ashobora kuba yahungiye mu baturanyi bo mu Buhinde.

Sheikh Hasina afite imyaka 76.

Umugaba mukuru w’ingabo za Bangladesh  Waker-Uz-Zaman avuga ko hari kwigwa uko hashyirwaho Guverinoma nshya y’inzibacyuho.

Hasina yari amaze imyaka 15 ku butegetsi.

TAGGED:AbaturageBangladeshfeaturedGuhungaKweguraMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Georges Weah Avugwaho Ruswa Ku Butegetsi Bwe
Next Article Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ya Volley Yahacanye Umucyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?