Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Wa Centrafrique Yashimiye Abapolisi B’U Rwanda Bamucungira Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Minisitiri W’Intebe Wa Centrafrique Yashimiye Abapolisi B’U Rwanda Bamucungira Umutekano

Last updated: 09 May 2021 7:44 am
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrique, Firmin Ngrébada, yashyikirije impamyabushobozi z’ishimwe abapolisi 38 b’u Rwanda, bo mu itsinda ryihariye rishinzwe kumucungira umutekano.

U Rwanda rufite muri kiriya gihugu abapolisi 140 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro, bafite  inshingano zo kurinda abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’intebe n’abandi banyacyubahiro.

Umuhango wo kubashyikiriza izi mpamyabushobozi wabaye ku wa 7 Gicurasi, mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu murwa mukuru Bangui.

Ngrébada yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku murava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda, muri Mutarama 2020.

Yagize ati “Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk’ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n’abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.”

Mu izina rya Perezida wa Centrafrique n’abaturage b’icyo gihugu, Minisitiri w’intebe yashimiye leta y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kugarura umutekano n’iterambere muri icyo gihugu.

Yagarutse ku ruhare rw’abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by’amatora aherutse kuba muri icyo gihugu, avuga ko ubufatanye bwaranze abapolisi b’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri kiriya gihugu, CSP Valens Muhabwa, yashimiye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi bamurinda. 

Yagize ati “Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n’imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi mpamyabushobozi zisobanuye byinshi kuri twe nk’itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n’abaturage b’iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.”

CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza mu bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza mu baturage ba Repubulika ya Centrafrique.

TAGGED:CentrafriquefeaturedPolisi y'u RwandaUbutumwa bw'amahoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rayon Sports Yigaranzuye Rutsiro FC Iyitsinda 2-0
Next Article Umukobwa W’Imyaka 23 Yafatanywe Udupfunyika 36 Twa Heroin
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?