Igitutu cy’abarwanyi bo muri Haïti cyasabaga Minisitiri w’Intebe Ariel Henry kwegura cyageze ku ntego kuko yamaze gutangaza ko yeguye.
Ni nyuma y’uko yari amaze iminsi ataba mu gihugu kubera kwanga ko yagirirwa nabi.
Mu minsi ikabakaba irindwi ishize Henry yari yabujijwe gutaha mu gihugu cye nyuma y’uko yari yagiye muri Kenya kuganira n’ubuyobozi bwaho ku byerekeye kohereza abapolisi mu gihugu cye ngo bahangamure abarwanyi bigaruriye 80% by’igihugu cyose.
Aho aviriyeyo, yasanze abarwanyi bayobowe n’uwiyise Barbecue barafashe ikibuga cy’indege bavuga ko adakwiye kugaruka muri iki gihugu.
Yahise akomereza muri New Jersey aho yavuye ajya muri Puerto Rico, igihugu gisanzwe gicungwa n’ubuyobozi bw’Amerika.
Mu ntangiriro z’Icyumweru cyatangiye taliki 11, Werurwe, 2024 nibwo abarwanyi bamusabye kwegura niba adashaka ko mu gihugu cye haba Jenoside cyangwa ko gihinduka amaraso.
Mu masaha make ashize nibwo yatangaje ko yemeye kwegura mu rwego rwo kwanga ko ibintu byarushaho kuba bibi.
Hagati aho abantu bategereje kureba uko ibyo muri Haïti bizarangira cyane cyane ko iki gihugu kimaze igihe mu kajagari ka Politiki katumye kiba kimwe mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku isi.