Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri w’Intebe wa Iraq Yarusimbutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe wa Iraq Yarusimbutse

admin
Last updated: 07 November 2021 1:33 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mustafa al-Kadhemi yasimbutse urupfu ubwo yagabwagaho igitero n’indege nto eshatu zitagira abapilote (drones), mu mugambi wo kumuhitana.

Ni igitero yagabweho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, iwe mu rugo mu murwa mukuru Baghdad.

AFP yatangaje ko inzego z’umutekano zemeje ko igitero cyagabwe na drones eshatu zarashe ku rugo rwe, ebyiri abashinzwe umutekano barazirasa zirahanuka.

Nta mutwe wari wigamba kiriya gitero. Babiri mu bashinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe ni bo bakomeretse.

Amafoto yasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe agaragaza inyubako ye yarashwe, ku buryo hamwe urugi rwavuyeho.

Kadhemi yasabye abaturage gutuza, mu neza y’igihugu cya Iraq.

Ibiro bye byavuze ko icyo gitero ari “umugambi waburijweho wo kumuhitana.”

Yagiye ku butegeti muri Gicurasi 2020.

Muri iki gihe Iraq iri mu bihe bitoroshye bya politiki kuko harimo kuba ibiganiro by’amashyaka bigamije gushinga ihuriro rizagena uyobora Guverinoma itaha, nyuma y’amatora yabaye mu kwezi gushize.

Perezida wa Iraq Barham Salih muri iki gihe ufite umwanya w’icyubahiro, yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu n’ituze ry’abaturage.

Inzu ya Minisitiri w’Intebe wa Iraq yarashweho

TAGGED:droneIgiteroIraqMustafa al-Kadhemi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bushinwa Bwahaye u Rwanda Izindi Nkingo 300,000 Za Sinopharm
Next Article Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yasabye Abaturage Kwitangira Kurokora Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?