Minisitiri w’Intebe wa Iraq Yarusimbutse

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mustafa al-Kadhemi yasimbutse urupfu ubwo yagabwagaho igitero n’indege nto eshatu zitagira abapilote (drones), mu mugambi wo kumuhitana.

Ni igitero yagabweho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, iwe mu rugo mu murwa mukuru Baghdad.

AFP yatangaje ko inzego z’umutekano zemeje ko igitero cyagabwe na drones eshatu zarashe ku rugo rwe, ebyiri abashinzwe umutekano barazirasa zirahanuka.

Nta mutwe wari wigamba kiriya gitero. Babiri mu bashinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe ni bo bakomeretse.

- Advertisement -

Amafoto yasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe agaragaza inyubako ye yarashwe, ku buryo hamwe urugi rwavuyeho.

Kadhemi yasabye abaturage gutuza, mu neza y’igihugu cya Iraq.

Ibiro bye byavuze ko icyo gitero ari “umugambi waburijweho wo kumuhitana.”

Yagiye ku butegeti muri Gicurasi 2020.

Muri iki gihe Iraq iri mu bihe bitoroshye bya politiki kuko harimo kuba ibiganiro by’amashyaka bigamije gushinga ihuriro rizagena uyobora Guverinoma itaha, nyuma y’amatora yabaye mu kwezi gushize.

Perezida wa Iraq Barham Salih muri iki gihe ufite umwanya w’icyubahiro, yavuze ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu n’ituze ry’abaturage.

Inzu ya Minisitiri w’Intebe wa Iraq yarashweho

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version