Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2025 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
François Bayrou
SHARE

François Bayrou wari uri hafi kumara umwaka ayobora Guverinoma y’Ubufaransa ashobora kuza kweguzwa n’Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye iri buterane kuri uyu wa Mbere Tariki 08, Nzeri, 2025.

Mu mwaka ushize Tariki 13, Ukuboza, nibwo François Bayrou yageze mu mwanya wa Minisiteri y’Intebe y’Ubufaransa asimbuye Michel Jean Barnier.

Muri uko kwezi yabaye nk’uca amarenga ko bizamugora ubwo yavugaga ko ‘azi neza ko kugira ngo azatsinde ibimutegereje bigoye kurusha uko abantu babibona.’

Yagize ati: “ Uko byagenda kose ariko, umuntu aragerageza kandi hari icyizere ko ibintu byazagenda neza kurenza uko tubiteganyaga”.

Gusa umuhati yashyizeho ngo arebe ko abo mu ishyaka rye bakomeza kugirirwa icyizere bikozwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko bashingiye ku ishingiro rya politiki ishyaka rye rikora, usa n’utarageze kubyo yibwiraga.

Imwe mu mpamvu igiye gutuma yegura imburagihe ni uko yatekereje kandi akemeza ko Ubufaransa budakwiye guteganya ko umwenda abaturage babwo bafite muri iki gihe ukwiye kuzishyurwa n’urubyiruko.

Mu kiganiro ari bugeze ku Nteko, ari busobanure neza iby’iyo politiki, ababwire n’icyo/ibyo abona byakorwa ngo iki kibazo gikemuke vuba bishoboka.

Umunyamakuru Marcelo Wesfreid wa Le Parien avuga ko Bayrou niyegura, igihugu kiraba kinjiye mu bihe bibi haba mu rwego rwa politiki imberee mu gihugu no mu bubanyi n’amahanga.

Ubufaransa bwa Emmanuel Macron bufite ibibazo byinshi.

Mu gihe kitageze mu myaka ine, hari ba Minisitiri b’Intebe batatu beguye ari bo Elisabeth Borne, Gabriel Attal, Michel Barnier nibo bamaze kwegura mu gihe gito gishize.

Abafaransa n’abandi bafitanye umubano wa hafi nabo bategereje kuza kumva icyo Abadepite bari bwemeze kuri ejo hazaza ha politiki ha François Bayrou, umusaza w’imyaka 74.

Gusa mu biganiro yatanze mu bitangazamakuru mpuzamahanga, akanabigarukaho mu mahuriro ya Politiki, Bayrou yavuze ko kugira ngo umwenda wa Miliyari €44 igihugu cye gifitiye abafatanyabikorwa bacyo wishyurwe, ari ngombwa ko abaturage bizirika umukanda.

Yavuze ko ab’iki gihe nibizirika umukanda, bakishyura ibyo bo cyangwa abo bakomokaho bariye, bizakura igihugu muri ako kangaratete kandi bigatuma abazavuga ejo hazaza batazishyura ibyo batariye.

TAGGED:featuredImariIngengoIntebeMinisitiriPolitikiUbufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?
Next Article Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?