Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Yagarutse K’Ubufatanye Bwa Leta N’Abikorera Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Minisitiri W’Intebe Yagarutse K’Ubufatanye Bwa Leta N’Abikorera Muri Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2023 1:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama mpuzamahanga y’ibigo by’ubwiteganyirize iri kubera mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr. Edoaurd Ngirente yavuze ko kugira ngo ibihugu by’Afurika byongere kubaka ubukungu burambye, imikoranire inoze y’inzego ari ngombwa.

Izo nzego ni urwa Leta ndetse n’urw’abikorera ku giti cyabo.

Inama iri kubera mu Rwanda yahuje ibigo by’Afurika bitanga serivisi z’ubwiteganyirize ziri mu kitwa African Trade and Investment Development Insurance.

Iri kwigirwamo uko ibihugu by’Afurika byakorana kugira ngo byivane mu ngaruka byatewe n’ingamba zikakaye ibihugu kugira ngo birinde ababituye kwandura COVID-19.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibyabaye mu myaka ibiri ishize byadindije izamuka ry’ubukungu bw’isi k’uburyo ubu buri kuzamuka ku mpuzandengo ya 2.5% muri rusange.

Ibi kandi ngo nta kintu kinini bizahindukaho ku rwego rw’isi kuko  ubukungu bwayo buzazamuka ku kigero cya 3% mu myaka itanu iri imbere.

Avuga ko uyu muvuduko ari wo muto ubayeho mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Ashingiye kuri iyi ngingo, Dr. Ngirente avuga ko kugira ngo urwego rw’imari rw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bizasaba ko inzego za Leta z’ibyo bihugu zikorana bya hafi n’abikorera ku giti cyabo.

Ibi ngo bizatuma haboneka amafaranga ahagije yo kwifashisha mu ishoramari mu nzego z’uburezi, ubuzima n’ibikorwa remezo.

Ku rundi ruhande, Ngirente avuga ko ari ngombwa ko ibigo bitanga ubwishingizi bishyiraho uburyo bwo kwishingira imishinga igamije kuzahura inzego zivuzwe haruguru.

Ibi byose ngo bigomba gukorwa hirindwa gusesagura amafaranga cyangwa ngo hakorwe imibare nabi bitumen ibyari bigambiriwe bitagerwaho.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda avuga ko kugira ngo ibyo byose bikorwe neza, ari ngombwa ko za Leta zoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, isoko ry’Afurika rigakomeza kwaguka.

Dr. Ngirente yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’amahanga kugira ngo intego z’Afurika zizagerweho.

TAGGED:featuredImariIntebeMinisitiriNgirenteRwandaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bice Bimwe By’Ubushinwa Ubushyuhe Bwageze Kuri 40°C
Next Article Hafi ½ Cy’Abanyarwanda Bavuga Ururimi Rw’Amahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kabila Yashinze Ishyaka

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?