Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Intebe Yahawe Imyaka 2 Ngo Abe Yacyemuye Ikibazo Kiri I Rwamagana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Minisitiri W’Intebe Yahawe Imyaka 2 Ngo Abe Yacyemuye Ikibazo Kiri I Rwamagana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2021 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ko mu myaka ibiri agomba kuba yacyemuye ikibazo cy’uruganda SteelRwa abaturage bahora bataka ko ibinyabutabire biruvamo bibahumanya.

Ni umwanzuro ziriya Ntumwa za rubanda zafashe tariki 03, Ugushyingo, 2021, uyu mwanzuro ukabamo ibika bisaba Minisitiri w’Intebe kujya aha raporo Umutwe w’Abadepite buri mezi atandatu ivuga aho ibintu bigeze bicyemuka.

Mu kazi kabo ko kwegera abaturage no kumenya ibibazo byabo, Abadepite babwiwe ko ikibazo cy’uruganda SteelRwa rubahumanya kimaze imyaka 11.

Muri icyo gihe ni ukuvuga mu mwaka wa 2010, Minisitiri w’Intebe yari Bernard Makuza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ngombwa kumenya ko Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, kigeze gufunga by’agateganyo ruriya ruganda muri Kanama, 2019 ariko  ruza gukomorerwa rurongera rurakora.

Abaruturiye bakibibona, bahise bandikira Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, bamutakambira bamubwira ko bajujubijwe n’ibinyabutabire biva muri SteelRwa.

Donatille Mukabalisa yasabye Abadepite bagize Komite y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi no kwita ku biduikikije guhita binjira muri kiriya kibazo bakagisuzuma.

Nyuma yo kugisuzuma bagombaga kugeza ku Nteko rusange ibyo babonye kandi ibi byarabikozwe.

The New Times yanditse ko Abadepite bo muri iriya Komite begereye abantu bose barebwa na kiriya kibazo  bahabwa ijambo bagira icyo bakivugaho.

- Advertisement -

Abo ni Minisiteri y’ibidukikije, Umuyobozi mukuru wa REMA, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda na Minisiteri y’ubuzima.

Yewe na Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba na Meya wa Rwamagana bahawe ijambo kuri kiriya kibazo!

Baganiriye ku miterere yacyo, uko uruganda rwubatswe, akamaro rufitiye igihugu, ingaruka ibyo rukora bigira ku baruturiye n’ingamba zo gucyemura ikibazo abaturage bagejeje ku Ntumwa za rubanda.

Mu isuzuma ryakozwe n’impande zarebwaga na kiriya kibazo, byaje kugaragara ko ruriya ruganda rufitiye u Rwanda akamaro ariko nanone byemezwa ko rwangiza ubuzima bw’abaturage.

Abadepite basanze ubuyobozi bwa ruriya ruganda bwarirengagije gushyiraho uburyo busanzwe buteganyijwe mu myubakirre y’inganda zikomeye nka SteelRwa, iyo myubakire ikaba igena uko imyanda igomba gukumirwa ntigere mu baturage.

Muri ziriya ngamba harimo kuba uruganda rwakwimurwa, kuba abaruturiye bagurirwa bakimuka cyangwa uruganda rugakoresha ikoranabuhanga mu gutunganya imyanda iruvamo.

Izo ni zimwe mu ngamba ruriya ruganda rwashoboraga gukora mu kurinda abaturage.

Abadepite hari icyo basabye Guverinoma…

Ubwo yagiraga icyo avuga, Umuyobozi wa Komite y’Abadepite yakurikiranye kiriya kibazo Madamu Alice Marie Uwera Kayumba yavuze ko Guverinoma igomba kureba icyakorwa muri ziriya ngamba zavuzwe haruguru.

Yavuze ko ku byerekeye kwimura abaturage, hagomba kwirindwa ko bazabarirwa nabi kandi ibi bigakorwa n’itsinda ribizi.

Ikibabaje ngo ni uko mu myaka 11 ishize abaturage bataka kiriya kibazo, nta barurwa ry’imitungo yabo ryigeze rikorwa ngo bimuke.

Kwimura uruganda, byo ngo biragoye kuko ruhenze cyane.

Rufite agaciro ka Miliyari 12 Frw.

Hon Uwera yavuze ko Itsinda rizashyirwaho na Minisitiri w’Intebe ari ryo rizicara rikareba icyakorwa kigatanga igisubizo kirambye.

Yagize ati: “ Dushishikajwe cyane n’uko iki kibazo kirangira, abaturage bakabaho batekanye. Icyo bizasaba cyose kizakorwe ariko abaturage bahumeke.”

Hari mugenzi we witwa Gérmaine Mukabalisa wavuze ko afite impungenge ko mu myaka 11 ishize kiriya kibazo kiri muri bariya baturage, hari benshi bangiritse ibihaha kubera imyuka iva muri ruriya ruganda.

Yagize ati: “ Birarambiranye rwose! Abaturage bagomba kubaho badahumeka ibyuka bibi.”

Minisiteri y’ubuzima yo ngo yabwiye Abadepite ko itigeze isuzuma ingaruka biriya byuka byagize ku buzima bw’abaturiye SteelRwa.

Abadepite bagize n’igitekerezo cyo kugenzura mu gihugu hose ngo barebe niba nta nganda zangiza abaturage nk’uko bimeze kuri SteelRwa.

Imibare ivuga ko uruganda SteelRwa rukoresha abakozi 580, rugasohora toni 3000 by’ibyuma ku kwezi.

Ruherereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana.

TAGGED:AbadepitefeaturedMakuzaMukabalisaRwamaganaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Colonel Patrick Karuretwa
Next Article Algeria Na Morocco Birasatira Intambara Yeruye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?