Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga Wa Ukraine Arasura U Rwanda

Ukrainian Foreign Minister Dmytro Kuleba speaks during a joint news conference with German Foreign Minister Annalena Baerbock (not pictured), as Russia's attack on Ukraine continues, in Kyiv, Ukraine, May 10, 2022. (Valentyn Ogirenko/Pool via AP)

Dmytro Ivanovych Kuleba ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ukraine biravugwa ko nava muri Ethiopia ari busure u Rwanda.

Iby’uko ari busure u Rwanda byatangajwe n’umunyamakuru Samuel Gatachew wo muri Ethiopia witabiriye ikiganiro Minisitiri Kuleba yatanze nyuma y’uko arangiza uruzinduko rwe i Addis Ababa.

Gatachew yasubiye mu magambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Ivanovych Kuleba agira ati: “ Nkunda ikawa ya Ethiopia cyane cyane iyitwa tena’adam kandi ndateganya kuzagaruka ino vuba. Ubu urugendo rwanjye rukomereje mu Rwanda”.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukuralinda yahamirije Taarifa ayo makuru ko  Minisitiri Kuleba azaza mu Rwanda.

- Advertisement -

Dmytro Ivanovych Kuleba ari mu ngendo muri bimwe mu bihugu bikomeye by’Afurika mu rwego rwo kureba uko intambara igihugu cye kiri kurwana n’Uburusiya yabonerwa umuti, buri wese abigizemo uruhare.

Afurika kandi iherutse kwerekana ko ishaka gutanga umusanzu mu guhosha intambara ya Ukraine n’Uburusiya binyuze mu ngendo Abakuru b’ibihugu bimwe by’uyu mugabane bateganya kuzakorera i Moscow n’i Kiev mu gihe gito kiri imbere.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version