Dmytro Ivanovych Kuleba ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Ukraine biravugwa ko nava muri Ethiopia ari busure u Rwanda.
Iby’uko ari busure u Rwanda byatangajwe n’umunyamakuru Samuel Gatachew wo muri Ethiopia witabiriye ikiganiro Minisitiri Kuleba yatanze nyuma y’uko arangiza uruzinduko rwe i Addis Ababa.
Gatachew yasubiye mu magambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Ivanovych Kuleba agira ati: “ Nkunda ikawa ya Ethiopia cyane cyane iyitwa tena’adam kandi ndateganya kuzagaruka ino vuba. Ubu urugendo rwanjye rukomereje mu Rwanda”.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukuralinda yahamirije Taarifa ayo makuru ko Minisitiri Kuleba azaza mu Rwanda.
“I love Ethiopian coffee especially the tena’adam and hope to come back here soon. I will next be heading to Rwanda @DmytroKuleba #EthiopiaUkraine pic.twitter.com/IVhiEweo2N
— Samuel Getachew (@GetachewSS) May 24, 2023
Dmytro Ivanovych Kuleba ari mu ngendo muri bimwe mu bihugu bikomeye by’Afurika mu rwego rwo kureba uko intambara igihugu cye kiri kurwana n’Uburusiya yabonerwa umuti, buri wese abigizemo uruhare.
Afurika kandi iherutse kwerekana ko ishaka gutanga umusanzu mu guhosha intambara ya Ukraine n’Uburusiya binyuze mu ngendo Abakuru b’ibihugu bimwe by’uyu mugabane bateganya kuzakorera i Moscow n’i Kiev mu gihe gito kiri imbere.
Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana…