Umwuka Mubi Uratutumba Hagati Ya Uganda Na Kenya

Perezida Museveni yasabye ubutegetsi bwa Kenya gufata kandi bukoherereza ubwa Uganda abantu bavugwa mu bushimusi, ubusahuzi n’ubwicanyi bwakozwe n’abo bita aba Turkana babukorera abanya Uganda.

Museveni yavuze ko  nibitaba ibyo abo bafitanye isano bose bakirukanwa muri Uganda, bagasubira iwabo.

Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko aborozi bo muri Turkana bishe abaturage batanu ba Uganda , hari muri Werurwe, 2022.

Muri Uganda haherutse gusohorwa iteka rya Perezida No.3 ryo ku italiki 19,Werurwe, 2023 rivuga ko Aba Turkana bose bitwaza imbunda mu buryo butemewe n’amategeko ya Uganda bategetswe kuzisubiza Leta bitaba ibyo bakirukanwa ku butaka bwa Uganda.

- Advertisement -

Bahawe nyirantarengwa y’amezi atandatu.

Ubutegetsi bwa Uganda buvuga ko ba rushimusi b’aba Turkana mu mwaka wa 2022, bishe abahanga mu by’ubutaka( geologists) batatu n’abasirikare babiri bo mu ngabo za Uganda, UPDF.

Perezida Museveni yavuze ko abakoze buriya bwicanyi bahungiye muri Kenya kandi ko ari ngombwa ko iki gihugu kibazana muri Uganda bagacibwa imanza.

Icyakora ngo intwaro bakoresheje biriya byaha bavugwaho, zarafashwe.

Perezida Museveni avuga ko ikibazo cy’abaTurkana gikomeye kandi gishobora gutuma agace ibihugu byombi( Kenya na Uganda) bihuriyeho, gahungabana.

Ni igice kiri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Kenya.

Ikindi kibazo gihari ni uko aba Turkana( bo muri Kenya) bafitanye isano n’aba Karimojong( bo muri Uganda), bivuze ko kubuza bamwe kugenderera abandi ari ikintu kitapfa koroha.

Perezida Museveni avuga ko igihugu cye cyemereye aba Turkana kuza muri Uganda kubera ko mu gihugu cyabo nta mazi ahagije yo gushora inka bari bafite.

Avuga ko iki bagikoze nk’igikorwa cy’ubumwe bw’Abanyafurika, Pan Africanist spirit.

Ikibabaje ngo ni uko abo bantu bazanye intwaro muri kiriya gice, bakaba bazikoresha mu rugomo barangiza bagasubira muri Kenya ari naho baje baturuka.

Ikidamu cyitwa Kobebe( Kobebe dam) nicyo cyahaye aba Turkana uburyo bwo kubona uko bashora inka zabo kuko gifite metero kibe z’amazi zigera kuri miliyoni 2.3.

Cyatashywe mu mwaka wa 2019 hari Perezida Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze uyobora Kenya.

Iteka rya Perezida wa Uganda rivuga ko umu Turkana wese uzinjirana imbunda muri Uganda azahita afatwa akaburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Museveni kandi yasabye aborozi bo muri Kenya gusubiza Uganda inka 2,245 banyaze abatuye Karimojong  kandi ababikoze bakaburanishwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version