Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Ubucuruzi Mu Bufaransa Yavuze Umugambi Bufitiye U Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Minisitiri W’Ubucuruzi Mu Bufaransa Yavuze Umugambi Bufitiye U Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2021 3:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kugera mu Rwanda aturutse muri Uganda Minisitiri mu Bufarasna ushinzwe ubucuruzi Bwana Franck RIESTER yahaye ikiganiro abanyamakuru avuga ko u Bufaransa buteganya gushora mu Rwanda  imari itubutse ibarirwa muri miliyoni nyinshi z’ama Euro. Yirinze kuvuga uko angana ariko avuga ko hari imishinga myinshi bazakorana n’u Rwanda.

Muri kiriya kiganiro yavuze ko yazanye n’abashoramari bo mu bigo 30 bizashora amafaranga yabyo mu nzego z’ubuzima bw’u Rwanda butandukanye.

Izo nzego zirimo urwo gutunganya amazi, urwego rw’ubuzima, kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu gukora neza ibyo bakora, urwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ahandi.

Franck RIESTER yagize ati: “Tuzakorana mu rwego rwo gutunganya amazi, ubuvuzi, gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kumenya byinshi mu kazi rukora no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umurunga w’umubano Abakuru b’ibihugu byombi baherutse gutangiza, icyo gihe ukaba waratangiye ku mugaragaro ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu mezi macye ashize.

Riester yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu by’ubukungu uzashingira kucyo yise rélation gagnant-gagnant.

Ni umubano aho buri gihugu kiba cyungukira kucyo ikindi gikora mu buryo wakwita ‘mpa nguhe’.

Abazi Icyongereza babyita win-win situation.

Mu bigo 30 Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa avuga bizakorana n’abashoramari b’u Rwanda harimo ikitwa Business France .

- Advertisement -

Business France ni ikigo cy’Abafaransa giharanira ko ibigo by’Abafaransa byashoye imari mu mahanga bikora byunguka hagamijwe iterambere ry’u Bufaransa.

Gifite indi nshingano yo guha bashoramari bo mu mahanga amakuru bakeneye ngo bayahereho bashora imari yabo mu Bufaransa.

Gitanga abajyanama mu by’ubukungu n’amategeko azafasha abashaka gushora imari mu Bufaransa kubikora bazi ibyo barimo, ni ukuvuga inyungu n’ingaruka bizavamo.

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubucuruzi Franck Reister yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho hageze avuye muri Tanzania.

Nyuma yo kuva mu Rwanda arakomereza urugendo rwe muri Kenya.

Kugeza  ubu hari ibyo u Bufaransa bwatangiye gushoramo imari mu Rwanda.

Muri byo harimo ibigo by’itumanaho nka Canal +, ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, Abafaransa beretse itangazamakuru ingoro ndangamurage y’abakoresha Igifaransa yitwa Centre Culturel Francophone kiri ahitwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Bufite kandi Ambasade mu Rwanda nayo ikaba yarafunguwe nyuma y’uruzinduko rwa Emmanuel Macron.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju aherutse kwakira itsinda ry’Abafaransa bagize umuryango witwa France Sport Expertise.

Baganiriye uko u Bufaransa bwafasha u Rwanda guteza siporo yarwo imbere bateza imbere ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Ririya tsinda ryari riyobowe na Julie Mantout.

Na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré nawe yari ahari.

TAGGED:BufaransafeaturedIcyongerezaMinisitiriRwandaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi 656 Binjijwe Mu Rwego Rwa Ba Ofisiye Bato
Next Article Mu Rwanda Ubumenyi Bw’Abakozi Ba Leta Mu Ikoranabuhanga Burimo Icyuho- Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?