Minisitiri W’Ubucuruzi Mu Bufaransa Yavuze Umugambi Bufitiye U Rwanda

Nyuma yo kugera mu Rwanda aturutse muri Uganda Minisitiri mu Bufarasna ushinzwe ubucuruzi Bwana Franck RIESTER yahaye ikiganiro abanyamakuru avuga ko u Bufaransa buteganya gushora mu Rwanda  imari itubutse ibarirwa muri miliyoni nyinshi z’ama Euro. Yirinze kuvuga uko angana ariko avuga ko hari imishinga myinshi bazakorana n’u Rwanda.

Muri kiriya kiganiro yavuze ko yazanye n’abashoramari bo mu bigo 30 bizashora amafaranga yabyo mu nzego z’ubuzima bw’u Rwanda butandukanye.

Izo nzego zirimo urwo gutunganya amazi, urwego rw’ubuzima, kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu gukora neza ibyo bakora, urwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ahandi.

Franck RIESTER yagize ati: “Tuzakorana mu rwego rwo gutunganya amazi, ubuvuzi, gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kumenya byinshi mu kazi rukora no mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.”

- Kwmamaza -

Yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umurunga w’umubano Abakuru b’ibihugu byombi baherutse gutangiza, icyo gihe ukaba waratangiye ku mugaragaro ubwo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda mu mezi macye ashize.

Riester yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu by’ubukungu uzashingira kucyo yise rélation gagnant-gagnant.

Ni umubano aho buri gihugu kiba cyungukira kucyo ikindi gikora mu buryo wakwita ‘mpa nguhe’.

Abazi Icyongereza babyita win-win situation.

Mu bigo 30 Minisitiri w’ubucuruzi mu Bufaransa avuga bizakorana n’abashoramari b’u Rwanda harimo ikitwa Business France .

Business France ni ikigo cy’Abafaransa giharanira ko ibigo by’Abafaransa byashoye imari mu mahanga bikora byunguka hagamijwe iterambere ry’u Bufaransa.

Gifite indi nshingano yo guha bashoramari bo mu mahanga amakuru bakeneye ngo bayahereho bashora imari yabo mu Bufaransa.

Gitanga abajyanama mu by’ubukungu n’amategeko azafasha abashaka gushora imari mu Bufaransa kubikora bazi ibyo barimo, ni ukuvuga inyungu n’ingaruka bizavamo.

Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe ubucuruzi Franck Reister yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho hageze avuye muri Tanzania.

Nyuma yo kuva mu Rwanda arakomereza urugendo rwe muri Kenya.

Kugeza  ubu hari ibyo u Bufaransa bwatangiye gushoramo imari mu Rwanda.

Muri byo harimo ibigo by’itumanaho nka Canal +, ndetse mu mpera z’Icyumweru gishize, Abafaransa beretse itangazamakuru ingoro ndangamurage y’abakoresha Igifaransa yitwa Centre Culturel Francophone kiri ahitwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Bufite kandi Ambasade mu Rwanda nayo ikaba yarafunguwe nyuma y’uruzinduko rwa Emmanuel Macron.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju aherutse kwakira itsinda ry’Abafaransa bagize umuryango witwa France Sport Expertise.

Baganiriye uko u Bufaransa bwafasha u Rwanda guteza siporo yarwo imbere bateza imbere ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Ririya tsinda ryari riyobowe na Julie Mantout.

Na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Bwana Antoine Anfré nawe yari ahari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version