Minisitiri W’Ubucuruzi N’Inganda W’u Rwanda Ari I Bujumbura

Minisitiri Sebahizi Prudence ushinzwe ubucuruzi n'inganda

Prudence Sebahizi yageze i Bujumbura mu Burundi  yitabiriye Inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA) itangira kuri uyu wa Gatatu, taliki 30, Ukwakira, 2024.

Mbere y’uko Minisiteri ayobora ibitangariza kuru X, iy’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yari yabanje kubivugaho, ivuga ko ‘atari’ Perezida Kagame uzajyayo ‘ahubwo ari’ Minisitiri Sebahizi uzahagararira u Rwanda.

Byari mu gutanga umurongo w’u Rwanda ku byari byatangarijwe mu Burundi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga z’aho by’uko ari Perezida Kagame uzahagararira u Rwanda.

Byageze n’aho mu Burundi batangira kumanika ibyapa birimo amafoto aha ikaze Perezida Kagame nk’uko mu bazitabira iyi nama.

Nduhungirehe yashimiye Abarundi bari bamanitse amafoto yo guha ikazi Perezida Kagame, avuga ko ari ‘ikimenyetso’ cyiza bakoze.

Umuryango wa COMESA ugizwe n’Igihugu 21.

Mu mwaka wa 1994 nibwo washinzwe kugira ngo ube urubuga rwo kuganiriramo uko iterambere ry’ibihugu biwugize ryarushaho kuzamuka.

Iyi nama ya 23 ya COMESA ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo”.

Indi wasoma:

Ingengo Y’Imari Nkene Ibangamira Imishinga Ya COMESA

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version