Minisitiri w’Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja yabwiye abagenzacyaha bari barangije amahugurwa y’ibanze mu by’ubugenzacyaha ko ibyaha byugarijwe u Rwanda muri iki gihe ari byinshi ariko ibigaruka kenshi ari ibimunga ubukungu kandi bifitanye isano n’iterambere n’ikoranabuhanga.
Si ibyo gusa ariko kuko hari n’iby’ihohoterwa rikorerwa abana, abagore n’abakobwa basammbanywa ku ngufu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Dr Ugirashebuja yavuze ko ibyaha byugarije Abanyarwanda muri iki gihe bifite indi sura, bityo ko no kubigenza bisaba ko abantu bahora bihugura.
Yashimye Polisi y’u Rwanda yatanze ariya mahugurwa ku bagenzacyaha, avuga ko bigaragaza imikoranire myiza.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja yabwiye abarangije amasomo y’ubugenzacyaha bw’ibanze ati: “Mbahaye ikaze mu muryango mugari w’urwego rw’ubutabera. RIB imaze imyaka ine itangiye gukora kandi ndashima ubwitange bw’uru rwego kandi bugaragarira buri wese.”
Yavuze ko mu mwaka wa 2021, yagarutse cyane ku byaha bibangamiye iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Avuga ko n’ubwo Abanyarwanda badashobora gusubiza inyuma cyangwa ngo bagenze buhoro umuvuduko w’iterambere ariko ngo ni ngombwa ko abantu bamenya uko ritera imbere, bakamenya uko abanyabyaha baryitwikira bagakora ibyaha bityo hakabaho uburyo bwo kubatahura, kubakumira ndetse no kugeza ibyaha baba bakoze.
Dr Ugirashebuja yavuze kandi ko abagenzacyaha bagomba gushimirwa ko bize kandi barahiriye kuzakora neza akazi k’ubugenzacyaha ku nzego zose z’ubumenyi bahawe.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije icyiciro cy’ubugenzacyaha bw’ibanze ariko bazakomeza kwihugura mu byiciro byihariye by’ubugenzacyaha bitewe n’ubumenyi bafite kandi bumva bifuza guteza imbere.
Mu ijambo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( Rtd)Col Jeannot Ruhunga yibukije abarangije amahugurwa ko ibyo bize bitagomba kuba amasigarakicaro ahubwo bagakora ibyo bize.
Ati: “ Ndasaba abarangije amasomo kuri uyu munsi ko ibyo bize bagomba kubishyira mu bikorwa. Kandi nishimira ko buri cyiciro kirangije amasomo kiza cyarize kandi gikora neza kurushaho icyakibanjirije.”
Yabasezeranyije ko RIB izakomeza gukorana neza na Ishuri rya Polisi rya Musanze kandi ikaryoherereza abanyeshuri kugira ngo bakomeze bahugurwe kandi ngo bigirira akamaro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Abagenzacyaha bahawe impamyabumenyi mu bugenzacyaha bw’ibanze kuri iyi nshuro ni abagize icyiciro cya gatanu.
Ubusanzwe ubugenzacyaha buba bugamije kubona, gukusanya no gusesengura ibimenyetso bifatika biherwaho hakorwa dosiye ivuga ko runaka ukekwaho icyaha runaka hari impamvu zumvikana zigomba gutuma igezwa mu bushinjacyaha runaka agakurikiranwa.
Inshingano eshatu z’Urwego rw’Ubugenzacyaha ni ugutahura ibyaha, gukumira ko ibyaha bikorwa, ariko byakorwa abakozi b’uru rwego bakabigenza.
Kubigenza niwo mwihariko wa RIB nk’Urwego rwashyizweho n’Itegeko N° 12/2017 ryo kuwa 07/04/2017 nk’uko byasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse Taliki 20/04/2017.