Minisitiri w’Ubuzima W’u Bwongereza Yeguye Azira Gusomana

Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza Matt Hancock yeguye kuri uyu wa Gatandatu azira kurenga ku mabwiriza yo guhana intera mu kwirinda COVID-19, agasomana n’umujyanama we.

Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, Hancock yavuze ko kwegura byari bikwiye cyane cyane ku baturage bigomwe byinshi muri ibi bihe by’icyorezo.

Johnson yavuze ko atakiriye neza ubu bwegure, ariko arabwemeza ndetse amusimbuza Sajid Javid.

Hancock w’imyaka 42 amaze iminsi ku gitutu asabwa kwegura, nyuma y’uko ku wa Gatanu ikinyamakuru The Sun cyatangaje amafoto n’amashusho bye na Gina Coladangelo w’imyaka 43, bombi bubatse ingo ndetse bafite abana batatu, barimo gusomana.

- Advertisement -

Gina ni umujyanama muri iriya minisiteri kuva mu mwaka ushize.

The Sun yanditse ko ariya mashusho n’amafoto byafatiwe muri Minisiteri y’Ubuzima ku wa 6 Gicurasi.

Ni mu gihe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima avuga ko mu kazi abantu bagomba guhana intera, nibura hagati yabo hakabamo metero ebyiri, byakwanga ikaba imwe.

Amabwiriza ya Leta avuga ko abaminisitiri bagomba kubahiriza amabwiriza yose ashyirwaho, ku rwego rwo hejuru.

Nyuma yo gutangaza ariya mashusho n’amafoto, hari amakuru ko Hancock yahise atandukana n’umugore we Martha bari bamaranye imyaka 15.

Bivugwa ko umubano we na Coladangelo waba ukomeye kurusha uko abantu babitekereza.

Hancock yari Minisitiri w’Ubuzima kuva muri Nyakanga 2018.

Hancock yafotowe asomana n’umujyana we

Hancock na Gina bakoranaga bya hafi
Hancock yahise atandukana na Martha bamaranye imyaka 15

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version