Prof Jeannette Bayisenge uyobora Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye ko icyuho iriya miryango yasigiye u Rwanda ari kinini. Buri wese agomba guharanira kukizima.
Hari mu gikorwa cyabereye kuri Stade ya Bugesera cyateguwe na GAERG.
Minisitiri Bayisenge yavuze ko imiryango yazimye yibukwa zari imbaraga zikomeye igihugu cyatakaje.
Avuga ko u Rwanda rw’ubu rufite umukoro wo kubaka umuryango ukomeye kandi ushoboye mu buryo bwose, ibi bikazafasha mu kwiyaka ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Bayisenge ati:“Kubibuka ni ukabasubiza ijwi mu buzima bwacu, duharanira ko amazina yabo atibagirana, tukibuka ibikorwa byiza byabarangaga, tukabisigasira tugira tuti “Ntibazazima Turiho”.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashimye abagize GAERG kubera ko kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye ari ukubaha icyubahiro, kuzirikana akamaro bari bifitiye n’ako bari bafitiye igihugu no gukomeza kwiyemeza ko Jenoside itazongera ukundi.
Avuga ko gufata umwanya wo kwibuka imiryango yazimye ari igihango ku bayirokotse.
Ngo ni uguha abari bagize iyi miryango agaciro bambuwe n’ababishe, bibwira ko bazimije imiryango yabo.
Yunzemo ko ikibabaje kurushaho ari uko ubuyobozi bwari mu gihugu muri icyo gihe, butabarengeye kandi ari yo nshingano y’ubuyobozi ubwo ari bwo bwose.
Ati: “…Ibi bigaragaza ubukana n’igihe byafashe mu gucengeza amacakubiri mu muryango nyarwanda kugeza ubwo Umunyarwanda yishe umuturanyi we babanye, akamwicana n’abe bose agamije kuzimya izina rye n’umuryango we wose, amuziza uko yavutse!”
Kugeza ubu imiryango yabaruwe yazimye ni 15,593 igizwe n’abanyamuryango 68,871.
Ibi bivuze ko umugabo, umugore n’abana babo bose bari bagize iriya miryango bishwe ntihagire n’umwe urokoka.
Nk’umushyitsi mukuru, Minisitiri Bayisenge yasomye amazina y’Abatutsi bari bagize umwe mu miryango yazimye.
Abo yavuze ni abahoze batuye mu Murenge wa Gacurabwenge(mu Karere ka Kamonyi) bakaba bariciwe ahitwa ku Kigembe.
Bari bagize umuryango wa Gasasira Léonard n’umugore we Nyiramuhanda Pérpètue; aba bombi bakaba bari bafite abana barindwi ari bo: Feresi, Salome, Ndangiza, Bamurange, Cyaruhuga, Consolata na Nzovu.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyaraye kibereye kuri Stade ya Bugesera kitabiriwe n’abantu 4000.
Kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye ni igikorwa ngarukamwaka, gitegurwa kandi kikayoborwa na GEARG, umuryango mugari w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bize Kaminuza.