Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu igice kimwe cy’Ikigo nderabuzima cya Musambira cyafashwe n’inkongi ku buryo igice kiinini cyakongotse. Ku bw’amahirwe, Polisi yatabaye izimya hatarangirika byinshi.
Ikigo nderabuzima cya Musambira kiri mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira muri Kamonyi.
Abaturiye iki kigo nderabuzima babwiye bagenzi bacu ba Intyoza.com ko umwotsi mwinshi babonye uzamuka muri kiriya kigo ari wo watumye bakeka ko hahiye.
Nyuma yo kugenzura baje gusanga koko ari impamo bageze aho byabereye basanga inkongi ni yose.
Itangazamakuru ryahamagaye umuyobozi wa kiriya kigo asubiza ko koko hahiye ariko ko Polisi yatabaye.
Brenda Busingye avuga ko umuriro waturutse mu cyumba kimwe cy’inyubako y’iri vuriro batangira kurwana no gushaka uko bawuzimya bibabera ikibazo.
Byabanje kwanga kugeza ubwo bitabaje Polisi ariko isanga hari ibyarangije kwangirika.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje ko koko iyo nkongi y’umuriro yateye, ariko ko Polisi yakoze uko ishoboye irazimya.
Kizimyamwoto ebyiri nizo zatabaye, imwe ituruka i Kigali indi iva i Muhanga.
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iyo hataba ubutabazi bwa Polisi hari kwangirika byinshi birimo inyubako yose ndetse n’iziyikikije.
Ubwo amakuru y’iyo nkongi yamenyekanaga nta muntu wavugwaga ko yaba yahitanye.