Minisitiri W’Urubyiruko Mushya Yibukijwe Akamaro Ko Kwita Ku Muco Mu Bakiri Bato

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye Minisitiri mushya w’urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima wari umaze kurahirira inshingano nshya ko kwita ku muco w’abakiri bato ari ishingiro ry’ejo hazaza h’igihugu.

Umukuru w’igihugu yabwiye Mininisitiri w’urubyiruko ko inshingano agiyemo zo gufasha igihugu kuyobora urubyiruko ziremereye bityo ko akwiye kuzifatana uburemere bwazo.

Yagize ati: “Urubyiruko bivuze ko rukenerwa mu gihe kiri imbere kurushaho ariko bivuze ko ibyo bisaba guha umwanya uburere kugira ngo abana bakure neza kandi bazagire akamaro ejo hazaza. Byose  biterwa n’uburere wabahaye, imico wabatoje n’imyifatire ibaranga. Ibi rero mubyiteho cyane.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kwiga no kugira ubumenyi ari byiza ariko bigira akamaro kurushaho iyo ubifite afite ubuzima bwiza kandi bigashingira no ku ndangagaciro zikenewe mu bantu.

Kagame yavuze ko umuco ukenerwa aho ariho hose cyane cyane iyo bigeze mu gukorera inyungu rusange z’igihugu.

Ati: “Minisitiri mushya nawe ukiri muri urwo rugero muri iyo myaka cyangwa se nibwo akiruvamo. Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko ntimuzibagirwe ku byo uburere butwigisha”.

Yibukije Minisitiri Dr Utumatwishima ko nta muntu ubaho ataranyuze mu myaka yo gutozwa umuco kandi ko abahanyuze mbere bafite byinshi bakwigisha abakiri bato.

Perezida Kagame yabwiye Minisitiri mushya w’urubyiruko ko nta rwego rukora rwonyine ahubwo mu nshingano z’ubuyobozi hazamo uburyo bwo gufashanya kugira ngo igihugu gitere imbere.

Taliki 24, Werurwe, 2023 nibwo Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko guhera mu 2017 yasimbujwe Dr. Abdallah Utumatwishima

Utumatwishima yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa  2009.

Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

Ni umuhanga mu kubaga.

Yakoze igihe imyaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo.

Abaye Minisitiri w’urubyiruko  avuye mu bitaro bya Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version