Minisitiri w’abakozi muri Cuba witwa Marta Elena Feitó Cabrera yegujwe nyuma kuvugira mu Nteko ko nta bantu basabiriza baba mu gihugu.
Byarakaje benshi ku buryo na Perezida wa Repubulika yamukomojeho, avuga ko Minisitiri adakwiye kwirengagiza ibintu bigaragara mu buzima rusange bw’abaturage.
Abaturage bo muri Cuba baba mu gihugu n’ababa hanze bamwamaganye biza gutuma yegura.
Perezida wa Cuba witwa Miguel Díaz-Canel nawe yashyigikiye ibivugwa n’abaturage.
Ikindi ni uko abaturage bavuze ko ibyo uriya muyobozi yavuze birimo no gushinyagurira abantu kuko muri iki gihe Cuba ifite ubukene buri henshi haba mu Murwa mukuru, La Havane, cyangwa ahandi.
Minisitiri Feitó Cabrera yagize ati: “Nta basabiriza baba inaha ahubwo ni abantu babyigira kugira ngo babone amafaranga batavunitse”.
Igitutu cy’abaturage cyatumye Madamu Feitó Cabrera yegura, igisigaye kikaba kuzareba niba atazakurikiranwa mu nkiko.