Perezida Ndayishimiye Yirukanye Minisitiri Amuziza Kugurisha Indege Ya Leta

Ku wa Gatandatu nibwo byamekanye ko Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, azira ibikorwa byashoboraga kubangamira ubucuruzi bw’igihugu no gusiga icyasha isura y’u Burundi.

Amakuru mashya amaze kumenyekana ni uko mu byo aregwa harimo uburyo aheruka kugurisha mo indege yari isigaye ya Air Burundi, nta burenganzira abiherewe n’abamukuriye.

RFI yatangaje ko hagati y’Ukuboza na Mutarama, Ndabaneze yagurishije indege Beechcraft 1900 ku bacuruzi bo muri Afurika y’Epfo, icyo gihe ngo abikora atabiherewe uburenganzira na guverinoma ndetse nta n’uburyo bw’amategeko bubyemeza.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’ibyaha bijyanye n’imitungo mu Burundi (Olucome), Gabriel Rufyiri, wanakurikiranye iki kibazo, yavuze ko uwo mugore hari byinshi yagombaga kubazwa.

- Advertisement -

Yagize ati “By’umwihariko, Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’umuyobozi mukuru wa Air Burundi bafashe icyemezo cyo kwakira amafaranga y’ibanze (avance) ya $50.000 y’icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo, aza gukoreshwa inzego bireba zitarabyemeza.”

Hari amakuru ko iriya ndege yari imaze imyaka hafi 10 idakoreshwa.

Immaculée Ndabaneze kandi akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo.

Olucome ivuga ko bijyanye n’igurwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa na Burundi Airlines igiye kubyutswa.

Amakuru avuga ko uyu mugore wari ushinzwe ubwikorezi, ubucuruzi, inganda n’ubukerarigendo, ku wa Gatandatu yahaswe ibibazo n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza.

Hari amakuru ko hari n’ibindi byaha byinshi akurikiranyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version