Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Misiri, Somalia Na Eritrea Byihuje Ngo Bibangamire Ethiopia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Misiri, Somalia Na Eritrea Byihuje Ngo Bibangamire Ethiopia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2024 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abategetsi ba Misiri, Somalia na Eritrea – ibihugu ubu bifitanye amakimbirane na Ethiopia – bamaze iminsi mu nama i Asmara muri Eritrea, aho biyemeje gukorana mu kubangamira inyungu za Ethiopia.

Mu itangazo ibi bihugu byasohoye, harimo ko ibihugu bikwiye kubahiriza ubusugire  n’imbibi z’ibihugu byo mu Karere.

Iri huriro risohoye iri tangazo nyuma y’uko Ethiopia iherutse gutangaza ko igiye gukorana na Somaliland, agace ka Somalia, ikabikora igamije ko aka gace kayiha uburenganzira bwo kugira icyambu ku Nyanja y’Abahinde bituranye.

Aho Somalia iboneye ko itabanye neza na Ethiopia, yahisemo kwiyegereza Misiri.

Misiri na Ethiopia kandi bisanzwe ari ibihangange muri Afurika kandi bikagirana ikibazo gishingiye ku mikoreshereze y’uruzi rwa Nili aho Misiri ishinja Ethiopia kuyicura ayo mazi kandi ari yo iyakeneye cyane.

Ni ibyemezwa n’ubutegetsi bw’i Cairo.

Ukwihuza hagati ya Misiri, Somalia na Eritrea ni ikibazo kuri Ethiopia nk’uko intiti yitwa Hassab Khannenje yabibwiye BBC.

Yagize ati: “Iri ni ihuriro rirwanya [Ethiopia] Addis Ababa…Ntekereza ko ari ukugerageza guhuza urwango mu gushaka gushyira igitutu kuri Ethiopia”.

Daud Aweis ushinzwe  Minisiteri y’Itumanaho wa Somalia ibi arabihakana, akavuga ko iyo nama yari igamije gusa gukomeza ubufatanye hagati y’ibi bihugu bitatu.

Yabwiye BBC ati: “Nta mugambi dufite wo kurwanya Addis Ababa”.

Yemeza ko Ethiopia ari umuturanyi [wacu twakoranye igihe kirekire], nubwo nyuma ubutegetsi bwabo bwazanye ikintu cyo guhungabanya akarere.

Ifoto yatangajwe na Eritrea yo muri iyi nama yerekanye Perezida Isaias Afwerki afatanye ibiganza na bagenzi be Abdul Fattah al-Sisi wa Misiri na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iriya nama, rivuga ko aba bagabo batatu bemeranyijwe… gukomeza inzego z’ubutegetsi za Somalia ngo zihangane n’ibibazo by’imbere no hanze, no gufasha igisirikare cya Somalia guhangana n’iterabwoba ry’ubwoko bwose.

Iyi yari inshuro ya mbere Perezida Sisi asuye Asmara, mu gihe Perezida wa Somalia we ari inshuro ya gatatu agiyeyo muri uyu mwaka.

Muri iki gihe, umubano wa Ethiopia na Somalia ni mubi ariko siko byahoze.

Mu gihe kinini cyatambutse, Ethiopia yafashaga Leta y’i Mogadishu kurwana n’inyeshyamba za al-Shabab.

Icyakora mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibintu byaje guhinduka ubwo Ethiopia yasinyaga amasezerano y’ibanze n’akarere ka Somaliland katangaje ko ari leta yigenga.

Ni ikintu cyarakaje Somalia kuko ifata Somaliland nk’akarere kayo.

Hagati aho, Addis Ababa na Cairo byo bimaze imyaka irenga 10 birebana nabi kuko Ethiopia yubatse urugomero rutura rw’amashanyarazi ku ruzi rwa Nile mu burengerazuba bwa Ethiopia.

Mu kwezi gushize(Nzeri), ubwato bwa Misiri bwajyanye intwaro nyinshi muri Somalia.

Byabaye nyuma y’uko indege za gisirikare za Misiri muri Kanama na zo zajyanye izindi ntwaro n’amasasu muri Somalia.

Mu 2018, habaye kwizera ko amakimbirane y’igihe kirekire hagati ya Ethiopia na Eritrea arangiye, nyuma y’intambara y’umupaka yari yarabaye mu myaka 20 yari ishize.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopia yasinye amasezerano yo “gutangaza amahoro n’ubucuti” na Eritrea.

Ayo masezerano yatumye abona igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019.

Ariko imibanire y’ibi bihugu yongeye kuzamo ibibazo nyuma y’intambara y’imbere muri Ethiopia mu karere ka Tigray gahana imbibi na Eritrea.

Muri iyi ntambara, Asmara yafashije leta ya Ethiopia ariko ntiyashishikajwe n’amasezerano yo kurangiza imirwano yo mu Ugushyingo(11) 2022.

Umubano waje kumera nabi kurushaho umwaka ushize(2023) ubwo Abiy yatangazaga ko igihugu cye gishaka uko cyagera ku cyambu ku nyanja itukura.

TAGGED:EthiopiafeaturedIntambaraInyanjaMisiriSomalia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyayi Cy’u Rwanda Kiri Kugabanuka Mu Musaruro
Next Article Dr. Joseph Karemera Wabaye Ambasaderi Na Minisitiri Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?