Miss Muheto Yifatanyije Na Jeannette Kagame Muri Car Free Day

Miss Divine Nshuti Muheto, Miss Naomie Nishimwe na Miss Jolly Mutesi bari mu bifatanyije na Madamu Jeannette Kagame muri siporo rusange yabaye kuri iyi taliki ya 01, Gicurasi, 2022 ku munsi wo ku Cyumweru.

Perezida Kagame nawe yifatanyije n’abandi Banyarwanda muri iyi Siporo imaze kumenyerwa muri Kigali igamije gufasha abakozi bitorohera kubona umwanya wa Siporo kuyikorana na bagenzi babo kandi bakayikorera mu mihanda izira imyotsi y’ibinyabiziga.

Bariya bakobwa babaye ba nyampinga b’u Rwanda bari baherutse guhura na Madamu Jeannette Kagame abagira inama zirimo iy’uko ari bo ubuzima bwabo bureba, ko nibabufatana uburemere bucye ari bo bizagaruka.

Icyo gihe yababwiye ko batagombye kujya bakora nk’aho ari ab’imiryango yabo gusa, ahubwo bakibuka ko ari ab’igihugu muri rusange, ko ibyo bakora bagomba kuzirikana ko bigera ingaruka no ku Rwanda rwababyaye.

- Advertisement -

Ati: “ Mufite inshingano itari nto. Ntimukibonemo nk’abantu bagomba kwita ku miryango yabo n’aho batuye gusa. Muri ab’igihugu, tubitezeho byinshi. Nimuvugire iki gihugu cyataje benshi kugira ngo kigere aho kiri.”

Yabasabye guhora ku mbuga nkoranyambaga  bagahora bareba uko isi imeze kandi ntibabure kugira icyo bavuga ku Rwanda n’iterambere ryarwo.

Jeannette Kagame Yasabye Ba Nyampinga Kwibuka Ko Ari Ab’Igihugu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version