Miss Rwanda 2022 Azahembwa Imodoka Izaba Igeze Mu Gihugu Bwa Mbere

Irushanwa ritoranya Nyampinga w’u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 11, hashakishwa umukobwa uzegukana ikamba ubu rifitwe na Ingabire Grace w’imyaka 25, uryambaye guhera ku wa 21 Werurwe 2021.

Ku Cyumweru nibwo hamenyekanye ibihembo bizatangwa mu irushanwa ry’umwaka utaha n’ibihembo bizatangwa.

Umuyobozi muri Hyundai Rwanda, Nshimiyimana J.M.V, yavuze ko bishimiye kuba mu baterankunga ba Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Ati “Tuzatanga imodoka nshya ya Hyundai Venue. Iyi izaba ari iya mbere yo muri ubwo bwoko yinjiye mu gihugu. Icyo gihembo nyamukuru kizagendana n’izindi serivisi zose zizakenerwa.”

Hyundai Venue ibarirwa igiciro cya $20,000 mbere y’uko igezwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Miss Rwanda Organization itegura iri rushanwa, Nimwiza Meghan, yatangaje ko kwiyandikisha byatangiye, birimo gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yavuze ko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11 rizitabirwa n’abaterankunga benshi, ndetse hitezwemo n’abazahatana benshi.

Biteganywa ko amajonjora yo gushaka abazaryitabira azatangira muri Mutarama 2022.

Nimwiza yanavuze ko irushanwa ry’umwaka utaha rigiye kuba mu gihe bakomeje amavugurura agamije gutuma abakunzi baryo baryoherwa kurushaho no gukomeza gutanga ubutumwa bujyanye n’irushanwa.

Mu bihembo bizatangwa uyu mwaka, biteganywa ko abakobwa 10 ba mbere bose bazahabwa buruse zo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, amasomo bihitiyemo.

Ni igikorwa iyi Kaminuza ivuga ko kizakomeza mu myaka itatu iri imbere.

Mu baterankunga kandi harimo African Improved Foods Rwanda, izahemba umushinga umwe w’umukobwa uzaba uri mu bahatana.

Mu baterankunga hinjiyemo uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye, Bralirwa Plc.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa, Martine Gatabazi, yavuze ko bazaha Miss Heritage 2022 igihembo cya 5,000,000 Frw ndetse bagatera inkunga ubukangurambaga bwe mu bijyanye n’umuco.

Mu irushanwa ritaha kandi Banki ya Kigali yemeye guhemba umushinga ugaragaza guhanga ibishya uzahiga indi yose mu irushanwa, hakiyongeraho igihembo cya Frw 500,000.

Umukobwa uzagaragaza uwo mushinga kandi azahabwa amahugurwa ahagije ku bufatanye na Inkomoko, ku buryo bwo kunoza umushinga we.

Ni urushanwa rizatambuka kuri shene ya kabiri ya RBA, KC2.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version