Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss Sonia Roland Ari Gukorwaho Iperereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss Sonia Roland Ari Gukorwaho Iperereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2022 3:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Sonia Roland wabaye Miss France mu mwaka wa 2000 ari gukorwaho iperereza kubera ibyo ashinjwa byo ‘kwigwizaho’ umutungo mu buryo budakurikije amategeko. Ikinyamakuru kitwa Le Parisien gikorera mu Bufaransa kivuga ko inzu Sonia akekwaho kubona mu buryo budakurikije amategeko yayihawe n’uwahoze ari Perezida wa Gabon witwa Omar Bongo.

Kubera ko ubutabera bw’u Bufaransa buvuga ko Omar Bongo hari amafaranga yabonye mu buryo budakurikije amategeko akayakoresha mu kubaka inzu yahaye  Miss Sonia Roland, abagenzacyaha bavuga ko Sonia nawe hari ibyo agomba gutangaho ibisobanuro.

Ni inzu Omar Bongo yahaye Sonia Roland mu mwaka wa 2003, ikaba iherereye mu Murwa mukuru w’u Bufaransa ahitwa  XVIe arrondissement.

Bivugwa ko Omar Bongo yahaye inzu Sonia Roland kandi iyo nzu iri mu bibazo

Sonia Roland akurikiranyweho kwakira indonke zitabonetse binyuze mu nzira nziza, bityo akaba akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa rubanda.

Le Parisien yanditse ko byose byatangiye nyuma gato y’uko Miss Sonia Roland atsindiye kuba Miss w’u Bufaransa.

Yahise yamamara cyane ndetse aza no kumenyena n’abo mu muryango wa Perezida Omar Bongo(ubu yarapfuye).

Icyo gihe gahunda yari ihari iyo kureba uko muri Gabon hazatangizwa gahunda yo gutora Miss Gabon.

Umugore wa Omar Bongo niwe wamusezeranyje ko hari impano azahabwa ibintu nibicamo.

Bidatinze Sonia yumvise Noteri amuhamagaye, amubwira ko hari impano yahawe kandi ko iyo mpano ari inzu.

Ubwo yabazwaga na Polisi y’i Paris, Sonia Roland yayisubije ko atakwirira abeshya avuga ko azi uburyo iriya nzu yabonetsemo, gusa ngo icyo azi ni uko yayihawe nk’impano.

Abazwa na Polisi hari muri Mutarama, 2022.

Umwunganira mu mategeko witwa Me Morel yabwiye Le Parisien ko umukiliya we ‘mu by’ukuri’ atazi uko iriya nzu yabonetse bityo ko kubimubaza cyangwa kubimukurikiranaho byaba ari ukumurenganya.

Ubushinjacyaha bwo ntibwemeranya n’uwunganira Miss Sonia Roland ahubwo buvuga ko muri kiriya gihe yari mukuru bihagije(yari afite imyaka 22 y’amavuko).

https://www.leparisien.fr/faits-divers/biens-mal-acquis-lex-miss-france-sonia-rolland-mise-en-examen-pour-un-appartement-offert-par-omar-bongo-31-05-2022-X3E43FT2RNDQ5KAV2I74UPV2NQ.php#xtor=AD-1481423553

TAGGED:BufaransafeaturedMissParisRolandSonia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Bakiri Bato Bari Kwiyongera Mu Kurwara Impyiko
Next Article Sen Niyomugabo Asanga Hari Abakozi Ba RSSB Bakwiye Kujyanwa Mu Itorero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?