Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss Uwihirwe Yassip ‘yagizwe Ambasaderi’ mu Mujyi wa Nigeria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss Uwihirwe Yassip ‘yagizwe Ambasaderi’ mu Mujyi wa Nigeria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2021 9:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwihirwe Yasipi Casmir wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 ryaberaga muri Nigeria yabuze ikamba  ariko atahana icyubahiro cyo kugirwa Ambasaderi w’ubukerarugendo w’umujyi wa Cross River State wabereyemo ririya rushanwa.

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar ryarangiye  tariki  30 Ukuboza 2020 ryegukanwa n’umukobwa wari ahagarariye Tunisia witwa Sarra Sellimi.

N’ubwo Uwihirwe Yasipi wari uhagarariye u Rwanda muri ririya rushanwa atabashije ku mwanya wa mbere ariko yaje muri batanu ba mbere, kandi aba umukobwa wahize abandi mu  myitozo ngororamubiri.

Abateguye ririya rushanwa batangaje ko Yasipi Uwihirwe  yagizwe Ambasaderi w’Umujyi wa Cross River State, akaba azaba ashinzwe guteza imbere ubukerarugendo.

Azaba afatanyije na mugenzi we ukomoka muri Tanzania witwa Jasinta Makwabe .

Kuri WhatsApp Uwihirwe yatangaje ko yishimiye guhabwa ziriya nshingano zishingiye ku cyizere yahawe.

Yanditse ati: “Ni iby’agaciro kuba ngiye gukorana n’abayobora uriya mujyi nka Ambasaderi mu by’ubukerarugendo.”

Ku bijyanye n’amasezerano y’imikoranire bagiranye, yavuze ko ateganya kuzasubirayo [muri Nigeria] bakayanoza ndetse akayasinya.

Mu bari bitabiriye ibirori bya Miss Africa Calabar hari harimo na Guverineri w’uriya Mujyi witwa Ben Ayade.

Cross River City ni umujyi uherereye mu Majyepfo ya Nigeria.

Ibarura ry’abaturage ryo muri 2016 ryasanze uriya mujyi wari utuwe n’abaturage Miliyoni 3.

Ni umujyi uhuza Nigeria na Cameroun.

Uwihirwe Yassipi  yabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019. Ni umukobwa ufite impano yo kuba umusizi.

Hari igisigo yageze gukora yise  “Slay Queens = Future Mamas”

Amashuri yisumbuye yayize muri Lycee de Kigali. Atuye i Kagugu  mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Muri iki gihe aracyari muri Nigeria.

Uwihirwe ahagararanye na bamwe mu bateguye kiriya gikorwa
TAGGED:NigeriaUwihirwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Musanze bati : ‘Turarembye cabinet itudohorere idushyire 8h00 pm nk’abandi’
Next Article Bamenya Wo Kuri YouTube Avuga Ko Yakize Stroke, 2020 Yari Imuhitanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?