Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Moteri Y’Ubukungu Bw’Amerika Igiye Kongera Gukora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Moteri Y’Ubukungu Bw’Amerika Igiye Kongera Gukora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2021 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyo moteri ni Leta ya California. Bitaganyijwe ko bitarenze tariki 15, Mata, 2021 ibikorwa by’ubucuruzi bwose muri California bizafungura. Ni ibyatangajwe na Perezida Joe Biden,waboneyeho no kuvuga ko abaturage be bafite imyaka y’ubukure bazatangira gukingirwa COVID-19 mu byumweru bibiri biri imbere.

California

Iyo usesenguye usanga California ari igihugu mu kindi. Ni iyo Leta mu zindi zigize USA ikize kurusha izindi k’uburyo iramutse ari igihugu ukwacyo, cyaba ari icya 15 gikize ku isi, kikaba nicya 34 gituwe kurusha ibindi.

Ituwe n’abaturage miliyoni 39.3, bakaba batuye ku buso bwa kilometero kare423,970 .

Ubu buso butuma iba iya gatatu muri Leta ngari za USA.

Kubera ko ituriye inyanja, bituma igira ahantu henshi abantu baza kuruhukira, ku mucanga bita beach.

Umurwa mukuru wa California witwa Sacramento, ariko umujyi utuwe cyane ukaba uri n’iwabo w’ibyamamare ni Los Angeles.

Los Angeles niwo mujyi wa kabiri utuwe muri USA nyuma ya New York City.

Ubukungu bwa California burahambaye cyane k’uburyo muri 2019, ubukungu mbumbe bwayo bwari miliyari ibihumbi 3.2.

Ibice birimo ibikorwa biyinjiriza kurusha ibindi ni Los Angeles na San Francisco kuko muri 2020 Los Angeles yinjije Tiriyari y’amadolari(ni ukuvuga miliyari igihumbi z’amadolari) mu gihe San Francisco yinjije igice cya Tiriyari y’amadolari.

Niyo Leta ikize kurusha izindi za USA

Mumwaka wa 2018, umusaruro mbumbe w’abatuye agace ka San Francisco Bay Area wabaye  $106,757 ku muturage.

Aka gace kandi niko gatuwemo n’abantu bane mu bantu 10 bakize kurusha abandi ku isi.

California  ni iwabo w’ibyamamare mu myidagaduro, sinema ikoranabuhanga n’ibindi.

Ikigo gitunganya sinema kiri ahitwa Holywood niho giherereye, Google, Facebook, n’ibindi.

Mu Majyaruguru ya California niho haherereye agace kitwa Silicon Valley kubatswemo inganda z’ikoranabuhanga zihambaye kurusha izindi ku isi.

Ubuhinzi bukorerwa muri Califorinia nibwo butanga umusaruro uruta ubukorerwa mu zindi Leta zigize        USA.

Kuba ubutegetsi bwa Joe Biden buteganya gufungura ibikorwa by’ubucuruzi bwa California ni ikintu kizafasha USA gukomeza kuba igihangange mu  bucuruzi ku isi.

TAGGED:AbakireAmerikaCaliforniafeaturedIkoranabuhangaMoteriSinema
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwemeye Umusanzu Mu Guhagarika COVID-19 No Kwita Ku Kirere
Next Article Perezida wa Tanzania Agiye Gushyiraho Itsinda Rizatanga Inama Ku Kurwanya COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?