Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Moteri Z’Indege Za Air Tanzania Zirakemangwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Moteri Z’Indege Za Air Tanzania Zirakemangwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2022 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera kutizera imikorere ya moteri zo mu bwoko bwitwa PW1524G-3 zikoreshwa n’indege za Tanzania zo mu bwoko bwa Airbus A220-300, ubuyoozi bw’ikigo cy’indege za Tanzania kitwa Air Tanzania, yabaye gihagaritse ingendo zijya mu bihugu bimwe na bimwe.

Itangazo iki kigo cyahaye ikinyamakuru The Citizen rivuga ko bahagaritse izi ngendo nyuma yo kubona ko muri iki gihe bigoye ko haboneka uburyo bwo gusana ziriya moteri.

Bisa n’aho babikoze birinda impanuka mbi zazaterwa n’uko moteri yagirira ikibazo mu kirere cyangwa se ikakigira mu gihe iri kugwa ikaba yahitana abantu.

Iryo tangazo rigira riti: “ Mu rwego rwo kugira ngo dukoreshe neza indege dufite, twasanze ibyiza ari uko hari indege zaba ziretse kuguruka, abatekinisiye bacu bakabanza kuzitaho  zikazaguruka ibintu byose byaragiye ku murongo.”

Mu itangazo ry’iki kigo ariko, birinze kuvuga ibihugu indege z’iki kigo zitazaganamo, icyakora ikizwi ni uko gifite indege 12.

Imbere muri Tanzania zikorera ingendo ahitwa Dodoma, Kilimanjaro, Kigoma, Mpanda, Geita, Mbeya, Mtwara, Mwanza, Bukoba, Songea, Tabora, Iringa, Arusha ndetse no muri Zanzibar.

Air Tanzania kandi ijya  Mumbai mu Buhinde, Lubumbashi muri DRC, Nairobi muri Kenya), Hahaya mu Birwa bya Comoros, Ndola na Lusaka muri Zambia, Harare muri Zimbabwe, Bujumbura mu Burundi na  Entebbe muri Uganda.

Gisanganywe na gahunda zo kuzajya ahandi ku isi harimo Dzaoudzi  mu Birwa bya Mayotte, Dubai, Juba muri Sudani y’Epfo, Johannesburg muri Afurika y’Epfo,  Lagos muri Nigeria, Accra muri Ghana n’i  London mu Bwongereza.

TAGGED:featuredIndegeMinisitiriMoteriNigeriaTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dosiye Y’Umugore W’Umunyamakuru Nsengimana N’Uvugwaho Kumufasha Mu Cyaha Zagejejwe Mu Bushinjacyaha
Next Article U Rwanda Na Barbados Ni Ibihugu Bito Ariko Bifitiye Abatuye Isi Akamaro Kanini
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?