Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mozambique: Amaduka Y’Abanyarwanda Yasahuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Mozambique: Amaduka Y’Abanyarwanda Yasahuwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2024 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imyigaragambyo yibasiye ubucuruzi bw'Abanyarwanda bakorera i Maputo
SHARE

Abanyarwanda baba muri Mozambique bari mu gahinda ko kwibasirwa n’abaturage bo muri iki gihugu barakajwe n’ibyavuye mu matora birara mu maduka yabo barabasahura.

Abo baturage barakajwe ni uko Daniel Chapo ari we watangajwe ko yayatsinze ku majwi 70%, ahigitse Venancio Mondlane wagize 20%. wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Guverinoma yari imaze imyaka myinshi iyobowe na Perezida Philip Nyusi.

Venancio Mondlane ari mu Ishyaka Podemos naho Daniel Chapo ari mu ishyaka Frelimo riyobora Mozambique kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1975.

Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yihanganishije Abanyarwanda bahuye n’akaga ko gusahurwa n’abaturage.

Yabasabye gukomeza ubunyangamugayo bubaranga kandi bakamenya kwigengesera mu gihugu kitari icyabo.

Taliki 09, Ukwakira, 2024, nibwo muri  Mozambique batoye Umukuru w’Igihugu usimbura Perezida Philip Nyusi.

Mu minsi itatu ishize, Komisiyo y’Amatora ya Mozambique yatangaje- bidasubirwaho- ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora ku majwi 70%.

Uwo yatsinze yahise atangaza ko yibwe amajwi, maze imyigaragambyo iratangira hafi mu gihugu hose.

Yaranzwe n’urugomo rwo kwirara mu maduka y’abenegihugu n’abanyamahanga barasahurwa.

Mu itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yagaragaje ko nyuma yo kubona ihohoterwa ryakorewe bamwe mu Banyarwanda yasanze ari ngombwa kubihanganisha bakibutswa no kwigengesera.

Riragira riti: “Ubuyobozi bwa Ambasade bwihanganishije abagizweho ingaruka n’imyigaragambyo ivanze n’urugomo. Buboneyeho kandi gusaba Abanyarwanda bakorera n’abasura iki gihugu kwigengesera bakarinda ubuzima bwabo kuko ufite ubuzima yakora akabona ibindi bintu”.

Ambasade y’u Rwanda i Maputo yasabye buri wese aho atuye gusangiza amakuru ubuyobozi bw’Umuryango Nyarwanda muri Mozambique (RCA/Diaspora) ndetse n’Ubuyobozi bw’Ambassade kugira ngo aho bishoboka hashakwe ubutabazi.

Abanyarwanda baba muri Mozambique babarirwa mu bantu 5,000.

Andi makuru yo muri iki gihugu giherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Afurika, avuga ko ku wa Gatanu henshi mu Murwa mukuru w’iki gihugu ari wo Maputo, murandasi yari yavanyweho.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko gukoresha murandasi mu buryo bworoshye byari bigoye kuko byasabaga ko umuntu ayikoresha ari uko ari iwe gusa.

Kuyigendana kuri telefoni cyangwa murandasi isanzwe ntibyakundaga.

Hari umuturage wabwiye itangazamakuru ko atekereza ko byaba byarakozwe nkana na Guverinoma kugira ngo ikureho uburyo bworohereza abaturage guhanahana amakuru y’uko imyigaragambyo yagendaga.

Uko ni ko n’abakozi bo mu kigo gishinzwe kugenzura imikorere ya murandasi kitwa Netblocks nabo babyemera.

Indorerezi zo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi zivuga ko hari ibintu bitagenze neza muri ayo matora.

Ibitaragenze neza ni ibyerekeranye no kubarura amajwi, ibyo bikaba bivuze ko hari amajwi ‘ ashobora kuba yaribwe’.

 

TAGGED:AbanyarwandaAmadukaAmatoraAmbasadefeaturedImyigaragambyoItangazoMozambique
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Ya Volley Ya Polisi Yihanije Iya APR
Next Article Ubuzima Bw’Umuyobozi W’Ikirenga Wa Iran Buri Mu Kaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?