Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mozambique: Ingabo Z’u Rwanda Zubakiye Abana Amashuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Mozambique: Ingabo Z’u Rwanda Zubakiye Abana Amashuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2024 12:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahitwa Ancuabe muri Cabo Delgado ingabo z’u Rwanda na Polisi ziherutse gutaha amashuri atanu zubakiye abahatuye kugira ngo abana bigire aheza.

Ayo mashuri yubatswe ahitwa Nacololo, mu itahwa ryayo hakaba haratanzwe n’ibikoresho bitandukanye bigenewe abanyeshuri.

Ibyo ni intebe 100 zifatanye n’ameza abana bandikiraho, ibitabo by’amashuri, amakaramu, ingwa za mwarimu n’amakaramu yo gushushanyisha…byose bikaba byarahawe abana 500.

Brig. Gen  Théodomille Bahizi uyoboye ingabo zigize ikitwa Task Force Battle Group 3  yavuze ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique zitajyanywe no kuhagarura amahoro gusa ahubwo nko zifite n’intego yo gufasha abahatuye kugira ubuzima bwiza.

Brig. Gen Théodomille Bahizi

Avuga ko uburezi ari ingenzi mu kuzamura ejo hazaza ha buri gihugu.

Ati: “Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Mozambique mu bikorwa byazo kugira ngo intego twiyemeje igerweho”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Ancuabe muri Cabo Delgado witwa Benito Joaquim Santos Casimilo yashimye umusanzu u Rwanda ruha Mozambique binyuze mu ngabo zarwo na Polisi yarwo.

Avuga ko kimwe mu bibyerekana ari igikorwa cyo kubakira bariya bana amashuri yo kubafasha kwiga neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’ariya mashuri witwa Faluki Silverio avuga ko yizeye ko umusanzu ikigo cye  cyahawe uzagirira akamaro abanyeshuri kandi ko bazafata neza biriya byumba.

TAGGED:AbanaAbaturageAmashuriBahiziCabofeaturedIngaboPolisiRDFRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Abanyeshuri 17 Bishwe N’Inkongi
Next Article Ngirente Avuga Ko U Rwanda Rushaka Ko Abikorera Barushaho Guteza Imbere Ubuhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?