Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 May 2025 3:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri Inès Mpambara. Ifoto@Imvaho Nshya.
SHARE

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara yashimiye abagore bo mu Karere ka Kamonyi bagize ubutwari batanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bituma hashyirwaho amategeko yo guhana ababikoze.

Mpambara yabivuze ubwo mu Karere ka Kamonyi ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibuza rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 47 933 haberaga igikorwa cyo kubibuka.

Minisitiri Inès Mpambara yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abapfakazi ba Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi buri mu byatumye hashyirwaho amategeko mpuzamahanga ahana icyaha cyo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside.

Ku Cyumweru tariki 11, Gicurasi, 2025 ubwo yagezaga ijambo ku bari baje muri iki gikorwa yagize ati: “Mu gihe twibuka muri Kamonyi munyemerere dushime. Turashima cyane nk’Abanyarwanda uruhare abacitse ku icumu bo mu Karere ka Kamonyi mwagize mu gufasha ubutabera mpuzamahanga kuzuza inshingano zabwo”.

Uyu muyobozi usanzwe ari imboni ya Guverinoma mu Karere yavuze ko mu Ugushyingo mu 1994, Umuryango w’Abibumbye ukimara gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraraga i Arusha muri Tanzania, umuntu wa mbere wakurikiranwe narwo ari Akayesu Jean Paul wari Burugumesitiri wa Komini Taba ubu ni Kamonyi.

Ashima ko ab’ikubitiro bagiye kumushinja ari abagore n’abakobwa bagize Umuryango SEVOTA.

Mpambara ati: “Dushima abagore n’abakobwa bakorewe ibya mfura mbi muri Jenoside, by’umwihariko abagore bo muri SEVOTA, mwatinyutse mukishyira hamwe mukajya imbere y’urukiko gutanga ubuhamya bwerekana ubugome ndengakamere mwakorewe. Uko kuri kwaratsinze bituma icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato gihama Jean Paul Akayesu akatirwa igifungo cya burundu.”

Yavuze ko byatumye icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato muri Jenoside cyinjizwa bwa mbere mu mateka y’isi mu byaha mpuzamahanga.

Asanga uriya ari umusanzu ukomeye wahawe ubutabera.

Ati: “…Madamu Godeliève Mukasarasi n’abandi mwafatanyije uru rugamba turabashima kandi turabakomeza”.

Mukasarasi Godeliève washinze Umuryango SEVOTA akaba ari mu batinyutse gutanga ubuhamya bw’ihohoterwa bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatusi, avuga ko urugendo rwo kubohoka yarutangiye nyuma yo kubonekerwa ari muri Kiliziya i Rukoma.

Avuga ko yabonye amashusho y’abagore n’abana bababaye hakurikiraho amashusho yabo bishimye.

Nyuma y’iryo bonekerwa nibwo yanditse ijambo SEVOTA rihuriyemo amagambo y’Igifaransa asobanuye guhumuriza abapfakazi n’impfubyi.

Avuga ko urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore bafashwe ku ngufu yarutangiye ahereye k’ubuvugizi bwo kwamagana koroshya icyaha cyo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside.

Mu mwaka wa 1996 ni bwo Leta y’u Rwanda yasohoyee itegeko rigaragamo ingingo zihana ibyaha bya Jenoside, abafashe ku ngufu abagore n’abakobwa bashyirwa mu cyiciro kimwe n’abangije imyaka cyangwa abasahuye imitungo.

Hari nyuma y’umwaka n’amezi atanu Jenoside ihagaritswe.

Kuri Mukasarasi, ibyo ntabwo byari bikwiye.

Byari bibabaje kumva ko umuntu wafashe abagore n’abakobwa ku ngufu akabakorera ibya mfura mbi ashyirwa mu kiciro kimwe cy’ibyaha n’uwasahuye amasuka, amasafuriya n’ibiringiti.

Imvaho Nshya iyo isubiramo ibyo yavuze, igira iti: “Ibyo bivuga ko umugore mu Rwanda wafashwe ku ngufu agasambanywa n’Interahamwe zaba icumi, zaba makumyabiri, zaba zingahe akanduzwa SIDA, uwamufashe ku ngufu akamutera inda akabyara n’umwana, ubwo uwo muntu yagombaga guhanwa kimwe n’uwasahuye isuka.”

Mukasarasi Godeliève washinze Umuryango SEVOTA.( Ifoto@Gariwo)

Avuga ko amakuru y’uko ari uko itegeko ryabiteganyaga yayabwiwe n’umwe mu bagore b’abanyamuryango ba SEVOTA wari wabyumvise araza arabimutekerereza.

Undi akibyumva yazindutse ajya kubwira bagenzi be babaga i Kigali ngo bamufashe mu buvugizi kuri iyo ngingo.

Muri bo harimo Nzambazamariya Venéranda wari impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bw’abagore, Marie Immaculée Ingabire wari umunyamakuru, ubu niwe uyobora Umuryango Transparency International Rwanda n’abandi.

Bagenzi be bakibyumva baratangaye kandi barababara bituma bajya kubibwira Abadepite, babumvisha ko bidakwiye mu Rwanda ko agaciro k’umugore wakorewe ibya mfura mbi muri Jenoside kagereranywa n’ak’ibikoresho byo mu rugo byasahuwe.

Abagore b’Abadepite na bo bumvishe bidakwiye biba ngombwa ko babigeza mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma hasohoka itegeko rihana umuntu wafashe ku ngufu umugore n’umukobwa kimwe n’uwakoze icyaha cyo gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.

TAGGED:AbapfakaziAbatutsifeaturedJenosideKamonyiKwibukaMpambara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali
Next Article Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?