Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabwiye abapolisi bari bamaze umwaka urenga batorezwa kuba ofisiye ko badashinzwe umutekano gusa, ahubwo bagomba no kugira uruhare mu iterambere ry’Abanyarwanda.
Hari mu gikorwa cyo kubaha iryo peti ku mugaragaro cyabereye i Rwamagana mu Murenge wa Gishari ahasanzwe hari ishuri rikomeye rigira Abanyarwanda abapolisi
Ngirente yagize ati: “Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwakomeje kuba igihugu gitekanye kandi gifite ubukungu buzamuka buri mwaka. Ayo majyambere n’umutekano dufite inshingano zo kubirinda no gukomeza kubibungabunga binyuze mu bufatanye n’inzego zose cyane cyane ubwa Polisi”.
Icyakora Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ashima ko umutekano uganje mu Rwanda nubwo hari aho bitameze neza.
Mu byaha Ngirente avuga ko bigaragara muri iki gihe ari ibyambukiranya imipaka, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Avuga ko Polisi ifite inshingano zo guhashya ibyo byaha, ariko ntibirangirire aho ahubwo ikagura imikorere ikajya no mu iterambere ry’Abanyarwanda kandi rikaba iterambere rirambye.
Yagize ati: “ Polisi igomba gukora n’ibindi bikorwa birimo gushyikiriza abaturage mu bikorwa by’iterambere kugira ngo dukomeze kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda. Polisi kandi irasabwa gukomeza kugira uruhare mu bindi birenze gucunga umutekano”.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti yashimye ubwitange bwabaranze mu gihe bamaze mu mahugurwa biga amasomo agamije kubungura ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rw’aba-Ofisiye bato.
Bahawe ubumenyi bw’ibanze ku byo bise imicungire y’abantu, ibikorwa bya polisi, amategeko, gukoresha imbaraga n’imbunda, uburyo polisi ikorana n’abaturage n’ibindi.
Ikindi cyatangaje abitabiriye kiriya gikorwa ni uko ku nshuro ya mbere, abana 300 biga mu mashuri abanza nabo bakoze akarasisi.
Abapolisi 641 nibo batangiye guhugurirwa hamwe ariko arangizwa n’abantu 635, barimo ab’igitsina gabo 527 n’ab’igitsina gore 108.
Batandatu ntibayarangije kubera kunanirwa gukurikirana amasomo, uburwayi, n’imyitwarire mibi itajyanye n’indangagaciro za polisi y’u Rwanda.
Ndinzi Fréderic yahawe igihembo yambikwa umudari nk’umunyeshuri wahize abandi.