Mpayimana Ashaka Ko Amavubi Ahindura Izina 

Mpayimana Philipe ushaka ko bamutorera kuyojora u Rwanda yatangaje ko yifuza ko izina ‘Amavubi’ ryitwa ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru rihinduka.

Ngo yifuza hashakwa irindi zina rifite uburemere.

Ubwo yiyamamarizaga I Nyamirama muri Kayonza niho yabivugiye kuri iki Cyumweru.

Kandida Perezida Mpayimana Philipe avuga ko bikwiye ko imikino ibera ku rwego rw’akagari yajya igendana no gutanga ishimwe niyo ryaba Frw 5000.

- Advertisement -

Ati: “Bigaragara nabi.  Wazagira Mbappé cyangwa Ronaldo ryari niba utaragize umwana ukinira mu Kagari? Ubwo rero niyo mpamvu dusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari ku rwego rw’Umurenge”.

Akiri kuri siporo, Mpayimana yanasabaga ko izina ‘Amavubi’ rihabwa ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru rihinduka hagashakwa izina rizatuma u Rwanda rugira ikipe ifite izina riremereye.

Kuri we bisa n’aho izina Amavubi riciriritse.

Ati: ” Njye nanasaba ko n’izina ry’Amavubi turihindura, kuko Amavubi banza atanadwinga neza. Tugashaka izina rizatuma n’igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite uburemera nk’Intare, nk’inzovu, n’Ingwe, ibintu nk’ibyo”.

Izina ‘Amavubi’, Mpayimana yifuza ko ruhago nta muntu wakubwira impamvu nyakuri u Rwanda rwahisemo kwita Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Aka ni agakoko gato k’inigwa habiri ariko kagira ubukana, akenshi ubwumva iyo kakudwinze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version