Mpyisi W’Imyaka 101 Yavuze Ko Abamubitse Ari Abagaragu Ba Sekibi

Umukambwe wubashywe cyane mu Rwanda Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko abavuze  ko yapfuye  ari abagaragu ba satani kuko batamwifuriza ibyiza.

Avuga ko agihumeka, akireba, acyumva kAndi akibasha kwandika.

Iby’uko akiriho kandi agihumeka yabitangarije kuri YouTube Channel yitwa Pastor Ezra Mpyisi Official.

Kuri uyu wa Gatatu hari amakaru yari yatangajwe amubika.

Bidatinze abo mu muryango we barabyamaganye, bavuga ko abamubitse babeshye.

Kuri uyu wa Kane nyirubwite yatangaje ko akiri ho, ko abamubitse ari abagaragu ba Sekibi.

Pasiteri Mpyisi ati: ‘‘Nanjye byangezeho ndavuga nti ese ko mbibonye naba nduhutse, nababara ? abakunzi banjye bo ntibashaka iyo mvugo, barashaka ko nkomeza kubaho. Ngaho nimundebe, njye ubabwira sindi umuzimu we, ninjye ubabwira ko ndi muzima nkiriho kandi ngishimira Imana.’’

Avuga ko abamubitse ari abagaragu ba satani [abavuze ko yapfuye], ngo niwe ubavugisha ngo abantu babone ikintu birirwa bavuga, birirwe bavuga ko Mpyisi yapfuye…

Ngo ababivuga baba bashaka gushyushya inkuru ngo aho bahuriye umwe ajye abwira undi: ‘urabizi sha, yagiye, yagiye […] nagiye he se ko  ndi mu Mwami Yesu ?’’

Pasiteri Mpyisi yavuze ko adatewe ubwoba n’urupfu.

Ati ‘‘None rero nagenda none, nagenda ejo, hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami Yesu, niko Pawulo yabivuze,.”

Pasiteri Mpyisi ubu afite imyaka 101 avuga ko koko amaze amezi atandatu arwaye, aribwa ariko akiriho, agifite ubuzima ndetse n’ubwenge n’ubwo hari abakomeje kumwifuriza gupfa.

Pasiteri Mpyisi yavuze ko abantu badakwiriye kubabara ko yapfuye, ahubwo bakwiriye kubabazwa n’uko babuze uzababwira ububi bw’icyaha nk’uko aribyo byamuranze mu gihe cye cyose.

Mpyisi ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version