Unity Club Irasaba Abanyarwanda Bose Kwita Ku Mpinganzima

Madamu Dr. Odette  Nyiramirimo wo muri Unity Club abwira Abanyarwanda bose ko buri wese ukunda u Rwanda akwiye kwita ku babyeyi baba mu ngo z’Impinganzima, ntibibwire ko ari inshingano za MINUBUMWE gusa.

Yabivugiye mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza aho yari yagiye kuziha intashyo n’impano bagenewe n’Umuyobozi wa Unity Club Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kubifuriza umwaka mushya muhire.

Impinganzima ni ingo zibamo ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bitwa Intwaza.

Madamu Jeannette Kagame yasanze ari ngombwa ko abo babyeyi bahabwa ahantu hakwiye ho gusazira.

- Advertisement -

Niho haturutse igitekerezo cyo kubaka ziriya ngo ziswe ‘Impinganzima’.

Dr Odette Nyiramirimo wari uyoboye itsinda rya Unity Club ryagiye gusura Intwaza zo muri Nyanza yavuze ko n’ubwo Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo ifite inshingano zo kwita kuri abo babyeyi ariko biri no mu nshingano za buri Munyarwanda.

Ati: “ Bavandimwe, Bayobozi namwe bafatanyabikorwa, dohoze ijisho ku babyeyi bacu bageze mu zabukuru, tubigire ibyacu. Aba bakuru ni ububiko bw’amateka.”

Nyiramirimo yahaye ababyeyi ibyo Unity Club yabageneye

Avuga ko kwita kuri bariya babyeyi ari iby’agaciro gakwiye buri mubyeyi wahekeye u Rwanda, avuga ko inama bariya babyeyi batanga ari ingirikamaro ku Rwanda rw’ejo hazaza.

Ababyeyi bo mu mpinganzima ya Nyanza bashimiye ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwabashyiriyeho uburyo bwo gusaza neza batandavuye nk’uko ababahekuye bari barabigennye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version