MTN, Airtel Zakunze Isambu Yawe…Ubutekamutwe Bwadutse

Abanyarwanda batatu baherutse gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rubakurikiranyeho icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi  cyangwa kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibi bikubiyemo kwishyira hamwe bakajya babeshya abantu ko bakorera MTN cyangwa Airtel kugira ngo baboherereze amafaranga babizeza ko biriya bigo bishaka kubaka iminara mu masambu yabo, bakabasaba kubaha amafaranga ngo babibagiramo bizacemo.

Babwiye itangazamakuru ko bemera ko bakoze biriya byaha ariko ko bicuza, bityo batazabyongera.

Umwe muri bo yavuze ko yafatiwe mu cyuho.

- Advertisement -

Babiri muri bo kandi bavuga ko bafashwe kubera ko babikuje amafaranga y’amajurano, bohererejwe n’umuntu badasanzwe bakorana.

Bavuga ko  babikuyemo isomo ry’uko batagomba kubikuriza umuntu amafaranga nk’aho we yananiwe kubyikorera.

Uko babikora…

Umuvugizi wa RIB, Dr  Thierry B Murangira avuga ko  kugira ngo abantu bakore biriya byaha babanza kwiyita aba tekinisiye b’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, bakabikora ariko barabanje gushaka amakuru y’ibibanza by’abantu runaka, ni ukuvuga amazina ye, nomero ze za telefoni n’ibindi.

Nyuma bahamagara uwo muntu bakamubwira ko nk’abatekinisiye ba kimwe mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, bazi ko icyo kigo cyashimye ikibanza cye bityo ko ishaka kugishinga umunara.

Basobanurira uwo muntu ko icyo kigo kizayikodesha imyaka myinshi kandi ku mafaranga menshi.

Icyo gihe bamusaba ko yaboherereza amafaranga make.

Mu kanya gato gakurikira icyo kiganiro, hari undi muntu( uba wabisezeranye n’uwa mbere) uhita uhamagara wa muntu akamubwira ko ari ‘manager’ muri icyo kigo cy’itumanaho kandi akabikora yagoretse imvugo kugira ngo yumvikanishe ko ari umunyamahanga bityo ‘byemerwe ko ari manager’.

Uwo uhamagara nyuma abwira uwo muturage bashaka kuriganya ko amafaranga y’ubukode bw’ikibanza cye azajya amugeraho buri mpera y’ukwezi.

Mu rwego rwo kwerekana ko aho hantu hari isambu bahageze, bahazi, uwo manager abwira uwo muturage ko n’isambu  cy’umuturanyi we nacyo bagishimye.

Ni uburyo bwo kugira ngo uwo uri kubeshywa yumve ko aramutse atinze, hari undi wamutanga ayo mahirwe.

Babwira uwo muturage ko niba ashaka kwegukana ayo mahirwe(y’uko mu isambu ye hashyirwa umunara ukodeshwa) agomba kugira amafaranga atanga, bityo umuturanyi we akaba abihombeyemo.

Umuturage atangira asabwa kohereza amafaranga ya essence yo kuza gupima ikibanza, wenda agera ku Frw 50 000 nyuma ariko bakamubwira ko yakohereza menshi kuko n’inyandiko y’amasezerano y’ubukode( contract) yakozwe, umuturage akaba arayohereje.

Dr Murangira asaba abaturage kwirinda gutwarwa n’amarangamutima, ahubwo bakajya babanza gushishoza.

Ati: “ Ni gute woherereza umuntu amafaranga mutaziranye, nta gahunda y’indi mwigeze kugirana ngo ni uko gusa akwijeje ikintu utari usanzwe unatekerezaho?

Abagabo baretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Mata, 2021 bafashwe bamaze kuriganya abaturage Frw 2.300.000.

Icyaha cyo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi iyo gihamye umuntu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka icumi naho icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kigahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version