Umusaza Nyagashotsi Arataha Inzu Nshya

Inzu y’amasaziro n’inka byari byarifujwe n’umusaza Epimaque Nyagashotsi arabibona kuri uyu wa Gatandatu tariki 23, Mata, 2021.

Abaturanyi be baraza kumuha umuganda wo gutunganya ahari bushyirwe ibikoresho bye no gutunganya mu ntanzi z’urugo n’ahandi h’ingenzi mu buzima bwa ba nyiri urugo.

Birakorwa mu muganda udasanzwe  wateguwe n’ubuyobozi  bw’ibanze aho atuye mu Karere ka Gatsibo ahitwa Kamamesa.

Mu nkuru ya mbere Taarifa yakoze ku buzima bw’uyu musaza wabaye intwari ubuzima bwe bwose, yari yatubwiye ko  kubera umusanzu yatanze mu kubohora u Rwanda ndetse n’abana be bakagwa ku rugamba, asaba Perezida Kagame kumufasha kubona amasaziro meza.

- Advertisement -

Mu magambo arimo uburakari, icyo gihe umusaza Nyagashotsi yabwiye Taarifa ko agaya abayobozi bimitse ruswa ndetse bakaba barigeze no kuyimwaka ngo bamushyire ku rutonde rwabari buhabwe inka muri Girinka arika yanga kuyitanga.

Yatubwiye ko bamwatse ruswa [ya Frw 2000] ngo bamushyire ku rutonde ahabwe inka ya Gira Inka yanga kuyabaha, ababwira ko arinze asaza ataratanga ‘BITUGA UKWAHA’

Epimaque Nyagashotsi yasabye ko yafashwa kubona inzu ikomeye kuko iyo abamo ivirwa.

Umusaza Nyagashotsi ararara mu nzu nshya. Urugo rwe rworojwe inka

Inzozi ze zitaba impamo…

Kuva icyo gihe ntibyatinze, ubuyobozi bw’ibanze bwatangiye kumwegera bumubaza igikenewe, hanyuma imirimo yo gusiza no kumwubakira itangira bidatinze.

Taarifa yamenye ko ingabo z’u Rwanda zagize uruhare runini mu kuba uriya musaza yubakiwe inzu ikomeye, agahabwa inka, ikiraro cyayo, ubwiherero n’igikoni.

Iyi nkuru iracyakomeje…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version