Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MTN Rwanda Iragabanya Miliyari Frw 9.5 Abanyamigabane Bayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

MTN Rwanda Iragabanya Miliyari Frw 9.5 Abanyamigabane Bayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2023 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko rusange y’abanyamigabane ba MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) iherutse guterana yemeranya ko kuri uyu wa Mbere taliki 26, Kamena, 2023 abanyamigabane bayo bari bugabane inyungu ya Miliyari Frw 9.5

Ni amafaranga ari buhabwe abanyamigabane bari mu gitabo kugeza taliki 09, Kamena, 2023.

Inama yemerejwemo iyo ngingo yateranye ku wa Gatanu ushize, taliki 23, Kamena.

Uwo mwanzuro wabanje kwemeza amafaranga buri wese azahabwa abazwe guhera taliki 31, Ukuboza, 2022, yose hamwe akaba ari Frw 9,512,100,616, buri wese akabarirwa angana na Frw 7.04 kuri buri mugabane.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

MTN Rwanda yagiye ku isoko ry’imigabane mu mwaka wa 2021, hari taliki 04, Gicurasi.

Icyo gihe Faustin Mbundu Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda niwe wari uhagarariye iyinjizwa ryayo ku isoko nyarwanda ry’imigabane, Rwanda Stock Exchange.

Mu nama yabaye ku wa Gatanu ushize, Mbundu yabwiye bagenzi be uko ibintu byifashe mu mwaka wa 2022.

Bikubiye muri raporo ngarukamwaka yitwa Integrated Report.

Faustin Mbundu yababwiye ko ikigo cyabo gihagaze neza cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga mu by’imari kandi ababwira ko urugendo rugamije kugera ku ntego zose bihaye, rukomeje.

- Advertisement -

MTN Rwanda yashoboye kuzamura urwego rw’imikorere yaba iyifashisha guhamagara, kwitaba no kohereza ubutumwa ( babyita Global System for Mobile Communication (GSM), ndetse no koherezanya amafaranga.

Mu rwego rwo guhamagara( GSM), MTN Rwanda yazamuye urwunguko ku kigero cya 5.9%  n’aho ku rwego rwo kohererezanya amafaranga( Mobile Money) izamuka ku kigero cya 16.3%.

Umusaruro wose mu rwego rw’imari wazamutse ku kigero cya 19.2% ni ukuvuga miliyari Frw 224.27 hanyuma inyungu ivanyweho imisoro n’ibindi bigenga imikorere y’ikigo(babyita EBITDA) izamuka ku kigero cya  20.8% ni ukuvuga miliyari Frw 108.39.

Abandi bayobozi muri MTN Rwanda bitabiriye iriya nteko rusange ni umuyobozi wayo witwa Madamu Mapula Bodibe, ushinzwe imari n’ibikorwa Mark Nkurunziza, umugenzuzi muri MTN Rwanda witwa Sharon Mazimhaka n’uhagarariye ibigo bikora igenzuramutungo witwa Moses Nyabanda.

Madamu Bodibe yavuze ko imikorere ya MTN Rwanda iri kwaguka, ikagera kure mu cyaro.

Avuga ko bikorwa mu rwego rwo gutuma abaturage bose bakoresha serivisi z’iki kigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2022 MTN Rwanda yagejeje umurongo wayo ahantu 120 kandi ngo intego ni uguha  serivisi Abanyarwanda bangana na miliyoni 13.

Mapula Bodibe yagize ati: “Umwaka wa 2022 warangiye 98.7% by’Abanyarwanda babona serivisi zacu”.

Indi ngingo yaganiriweho muri iriya nama igafatwaho umwanzuro ni iy’uko ikigo  Ernst and Young Rwanda Limited cyahabwa uburenganzira bwo kujya gikorera MTN Rwanda igenzuramutungo.

Hemejwe kandi ibikubiye muri raporo ngenzuzi ya 2022, hemezwa ibikubiye muri raporo y’umutungo wabaruwe kugeza taliki 31, Ukuboza, 2022 ndetse hongera gutorwa abagize Inama y’ubutegetsi.

Abongeye gutorwa mu bagize iyi nama ni Faustin Mbundu, Karabo Nondumo, Adriaan Wessels, Michael Fleisher, Julien Kavaruganda, Yolanda Cuba, Mapula Bodibe na Mark Nkurunziza.

Abayobozi bongeye gutorerwa kujya mu nama y’ubutegetsi ya MTN Rwanda
TAGGED:featuredImigabaneIntekoItumanahoMTN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa RDB Ahishura Byinshi Kuri Bisi 200 Zikoresha Amashanyarazi Zizazanwa i Kigali
Next Article Rutsiro: Ambulance Yagonze Ibitaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?